Ishyamba si ryeru hagati ya Harmonize n’ubuyobozi bwa Wasafi burimo Diamond Platnumz

Sangiza iyi nkuru

Haravugwa umwuka utari mwiza hagati y’umuhanzi Harmonize n’Umuyobozi w’Inzu Itunganya Umuziki ya Wasafi (WCB), Diamond Platnumz ku  ngingo yo gushyira hanze umuzingo w’indirimbo (EP).

Aya makuru ahera ku kuba  Harmonize yari yatangarije abakunzi be ko azashyira hanze EP (ni umubare w’indirimbo runaka ushyirwa hanze, aha bitandukanye na alubumu) ye hanze kuwa 18 Ukuboza 2019 ariko bagategereza amaso agahera mu kirere.

Nyuma yo gutangaza ibi, ubuyobozi bwa Wasafi bwarabihagaritse ndetse bushyira hanze irindi tangazo rinyuranye n’ibyari byatangajwe na Harmonize.

Iri tangazo riragira riti “ Ubuyobozi bwa Wasafi burisegura ku kuba habayeho ubukerererwe ku ishyirwa hanze rya EP ya Harmonize. Birumvikana ko umuhanzi aba ashaka kugeza ibihangano bye ku bakunzi be, ariko akibagirwa ko ibyo bihangano bizamufasha kwinjiza amikoro, ari nayo amufasha gutunganya ibindi. Twe nk’ubuyobozi, twashatse kubanza gutegura ibisabwa byose kugira ngo bizagende neza.”

Capture 11
Ibaruwa y’ubuyobozi bwa Wasafi

Ubuyobozi bwa Wasafi buvuga ko iyi EP  ya Harmonize izashyirwa hanze mu cyumweru gitaha.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ni nyuma y’aho kandi abantu bari bakomeje kwibaza uburyo umuhanzi, Harmonize ubwe  yatangaje ko azashyira hanze EP ye mu gihe abandi bahanzi ari Wasafi ibibakorera.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *