Isi ntizarekera gukubitika, Afurika itarabona inkingo za Covid ikeneye- Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko Isi itazarekera gukubitika mu gihe ibihugu biri mu nzira y’iterambere byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika bitarabona inkingo z’icyorezo cya Covid-19 bikeneye.

Ni ubutumwa bukubiye mu gitekerezo cye cyatambutse mu gitangazamakuru The Guardian kuri uyu wa 7 Gashyantare 2021, gihamagarira ibihugu bikize kwemera bigasaranganya inkingo za Covid-19 n’ibihugu biri mu nzira y’iterambere, cyane cyane kuri uyu mugabane.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje impungenge kuri ibi bihugu bikize byo ku mugabane w’Uburayi n’Amajyaruguru ya Amerika bikomeje kugura inkingo nyinshi cyane z’iki cyorezo, bigafata n’izirenze izo bikeneye.

Ati: “Ibi bituma ibihugu bya Afurika n’ibindi biri mu nzira y’iterambere bijya inyuma cyane ku murongo w’abategereje urukingo, cyangwa ntiwubeho.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje kugaragaza impungenge kuri ibi bihugu bishaka gukingira abaturage babyo bose; aho gusaranganya n’ibindi. Ngo ibyo bituma ibihugu bikennye bitegereza kugeza igihe buri muturage wo mu bikize azaba yarabonye urukingo.

Ngo hari ikindi kibazo cy’uko ibihugu bikennye biri gusabwa kwishyura amafaranga menshi kuri doze imwe y’urukingo, ugereranyije n’ayo ibihugu bikize byishujwe.

Yavuze ko hari uruganda rw’imiti rwashyizeho igiciro cy’amadolari ya Amerika 37 kuri doze imwe, ku gihugu cyaba gishaka gutumiza doze nkeya. Ngo ariko mu minsi ishize hari igihugu cyo muri Afurika cyasabwe kwishyura igiciro gikubye inshuro zirenga ebyiri icyo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wavuganiyeho.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu bihe by’ibiza nk’ibi, kuzamura ibiciro mu buryo nk’ubu bitemewe, agahamya ko mu gihe ibi biciro byaba ari byiza, Afurika yashobora kwiyishyurira doze z’inkingo. Ati: “Ariko hashingiwe ku miterere y’isoko ririho, [ibihugu bya Afurika] bizakenera ubufasha bw’ibihugu bikize cyane.’

Mu gihe ibihugu biri mu nzira y’iterambere bitabona inkingo za Covid-19, Perezida Kagame abona ko bizagira ingaruka zikomeye ku Isi yose. Ati: “Icyorezo kizatumbagira, kizahaze ubukungu bw’Isi. Ubwoko bushya buzakomeza kuboneka, bukwirakwire byihuse. Isi izasubira inyuma ibinyacumi byinshi by’imyaka y’iterambere rya muntu, integp z’iterambere rirambye za 2030 zidindire.”

Yasoje avuga ko Afurika idategereje abagiraneza bo kuyifasha, kuko yigiye ku mateka yayo, ahubwo icyo isaba ari uko ubusumbane mu kubona inkingo bwavaho; buri gihugu kikabona izo gikeneye. Ati: “Guharanira ko inkingo ziboneka ku Isi hose mu gihe cy’icyorezo ntibijyanye n’imyitwarire gusa, ahubwo ni ngombwa mu kurengera imibereho y’abantu, ahantu hose.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *