Isinzi ry’abasirikare bagaragaye mu mujyi wa Kampala

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda cyigabye ku bwinshi mu mujyi wa Kampala no mu Karere ka Wakiso.

Kuri ubu nk’uko ikinyamakuru Chimpreports kibitangaza, abasirikare kabuhariwe baragaragara kuri buri sitasiyo ya polisi muri utu duce twavuzwe haruguru ndetse hakiyongeraho n’uburinzi bwo mu ijoro.

Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe na Leta ya Museveni  bavuga ko ibi bintu bikwiye kwibazwaho.

Umuvugizi w’Ishyaka  Forum For Democratic Change (FDC), Ssemujju Nganda yagize ati” Twebwe nk’ishyaka rya politiki duhangayikishijwe no kubona  abasirikare bakora akazi ubusanzwe gakora abapolisi.”

Uyu mugabo avuga ko biteye inkeke kubona ibi byarakozwe abaturage ntibasobanurirwe impamvu ibitera.

Ati”  Uku kugaba abasirikare kwabayeho abashinzwe gusobanurira abaturage nta mpamvu bababwiye uburyo bumva ko iby’umutekano bireba igisirikare gusa.”

FDC ivuga ko nyuma yaho aba basirikare bakwirakwije mu mujyi wa Kampala, abayoboke bayo bagiye batabwa muri yombi mu gihe abandi baburiwe irengero.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig. Richard Karemire avuga ko kuba abasirikare bari mu mujyi wa Kampala nta muntu bikwiye gutera mpungenge.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ati”  Nta mpungenge bikwiye gutera . Aho ari ho hose bikenewe, UPDF yiteguye gufasha polisi kurinda umutekano no guhangana n’abanyabyaha.”

Andi makuru avuga ko igisirikare kiri kugaragagara cyane muri Kampala na Wakiso nyuma yaho abakomeje kwivugana abayobozi bakuru mu gipolisi batangaje ko bagiye kugaba ibitero simusiga muri iyi minsi mikuru y’umwaka.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *