Isirayeli: Abimukira banze koherezwa mu Rwanda bahitamo gufungwa burundu

Sangiza iyi nkuru

Uyu mugambi ugamije koherereza abimukira ibihumbi 40 mu Rwanda ukomeje guteza impagarara hagati y’ abantu bigamba ko bagendera ku ndangagaciro n’ abavuga ko bakunda Isirayeli.
Ku ruhande rumwe, hari abavuga ko Leta ya Benjamin Netanyahu igomba kwitondera icyemezo cyo kwirukana abimukira.
Aha bashimangira ku mateka igihugu cyabo cyaciyemo mu bihe by’ intambara ya kabiri y’ Isi ubwo abanya-Israel bari barakwiriye imishwaro bakorerwaga jenoside n’ Abanazi b’ Abadage.
Nkuko bitangazwa enca.com ,   guverinoma ya Isiheli yemereye aba bimukira amadorari 3500 ku muntu wese uzemera ku bushake kujyanywa mu Rwanda cyangwa muri Uganda.
Aha, Isirayeli yanatangaje ko umuntu wese uzanga kujyanywa ku neza azirukanywa ku ngufu cyangwa agatabwa muri yombi. Abaturage bo muri Isirayeli bafite imitima y’ impuhwe bakomeje guhisha  no gucumbikira mu ngo zabo aba bimukira.
Aba bafite uyu mutima w’ impuhwe ntibarebwa neza n’ abahezanguni bigatuma bafatwa nabi bahise bandikira Minisiitiri w’ Intebe Benyamin Netanyahou ibaruwa imusaba kwibuka amateka yabo n’ uburyo babajwe batagira igihugu.
Netanyahu yahise asubiza iyi baruwa agira ati «  Ntabwo tuzajyana aba bimukira mu bihugu birimo intambara nka
Soudan  cyangwa Erythrée ariko na none tuzagendera ku mahame mpuzamahanga tubahirize icyo avuga mu gucyura impunzi cyangwa abimukira ».
Ibarurishamibare rigaragaza ko kugeza magingo aya ku ma dosiye y’ abantu ibihumbi 15 bari basabiwe kwakirwa abantu 12 gusa nibo bemerewe kwakirwa.
Ibyo baytumye Isirayeli igabanya umuriro wo guhinda aba bimukira kuko kugeza ubu byemejwe ko abagabo batagira abagore ari bo bazirukanywa.
Kuri iyi ngingo, nubwo u Rwanda rwari rwiyemeje  kwakira impunzi zigera ku bihumbi 40, ruherutse gutangaza ko rutazakira abimukira batagaragaje ubushake bwo kuva muri Isirayeli ngo bagiye babishaka.
Abashigikiye  Netanyahu bifuza ko ashyira mu bikorwa politiki yo kuvana ku butaka bwabo abimukira kuko basanga babateza ibibazo birimo iterabwoba n’ ibindi , nk’ uko byatangajwe n’ umushakashatsi Gallup.
Mu gihe hari abemeza ko ubukungu bwa Isirayeli bukomeje kuzamuka ndetse bunakeneye abakozi benshi , Minisitiri w’ Ubutabera wa Isirayeli,  Ayelet Shaked  we aherutse kuvuga ko igihugu cye atari ikigo gifasha impunzi z’ abanyafurika kubona akazi.
Iyi mvugo ya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano yafashwe nk’ ubuhezanguni kuko ubushakashatsi bugaragaza ko kohereza muri Afurika aba bimukira batarenze ibihumbi 40 ntacyo bizungura cyangwa bihombye Isirayeli ituwe na miliyoni 9 z’ abantu  inafite ubukungu buhagaze neza.
Abimukira b’ Abanyafurika bajyaga muri Isirayeli bahagaritswe muri 2013 ubwo Netanyahu yafataga ingamba nshya zo kuzitira imipaka igihugu cye gihana na Misiri.
Ibiganiro mpaka bikomeje kugwira hagati y’ abigamba gukunda igihugu no guharanira ubusugire bwacyo n’ abavuga ko Isirayeli igomba kubakira ku mbabazi bitewe n’ amateka yayiranze.
Yehuda Bauer wahoze ayobora Inzu ndagamateka ya jenoside yakorewe Abayahudi, Yad Vashem yanenze politiki yo kubumbira abimukira mu bigo mu butayo.
Ati «  Ibyo byo gufata abantu mukabamburi hamwe batinyegambura ntaho bitaniye nibyo abanazi badukoreye ».
Hashize imyaka 70 , jenoside yakorewe Abayahudi ibaye ariko uyu munsi Isirayeli ni gihugu giteye imbere ndetse n’ abaturage bayo babayeho neza hirya no hino ku isi aho uburenganzira bwabo bubashwe.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *