Umuyobozi w’Abayislamu mu Rwanda, Cheikh Salim Hitimana yavuze ko ibitekerezo by’ubuhezanguni bikomeje kwiyongera mu rubyiruko rw’u Rwanda, cyane cyane urwo mu idini ya Islam.
Mu nyigisho yagejeje ku bayoboke kuri uyu munsi w’igitambo, Cheikh Hitimana yasabye ababyeyi guhaguruka kuko ikibazo cy’iterabwoba cyatangiriye kugaragara mu ngo.
Yongeye gushimangira ko ababyeyi bafite inshingano zo kumenya ibyo abana babo birirwamo, bagakumira hakiri kare imyitwarire idakwiye.
Yavuze ko ashyigikiye ikurikiranwa rya bamwe mu bakekwa kandi ko bitabangamiye amahame y’idini.
Hashize iminsi mu gihugu havugwa abantu batabwa muri yombi bakekwaho kuba abayoboke b’imitwe y’iterabwoba ikorera mu mahanga ndetse bamwe bakaba barishwe n’inzego z’umutekano.
Mu nyigisho zikomeje gutangwa n’abayobozi ba politiki ndetse n’ab’umutekano hirya no hino mu gihugu, hakomeje kumvikana imvugo zitihanganira abakekwaho iterabwoba.
Bamwe mu bayobozi ndetse ntibatinya kuvuga ko aba bantu bakwiye kwicwa batitaye cyane ku manza zigomba guhamya umuntu icyaha.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe@Bwiza.com


