Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wari umenyerewe cyane mu Burasirazuba bwo hagati no muri Afurika y’uburengerazuba, wigambye ko wagabye igitero cyawo cya mbere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.
Uyu mutwe mu itangazo washyize ahagaragara kuwa Kane ushize wavuze ko abarwanyi bawo bateye ibirindiro by’Igisirikare cya Congo biherereye ahitwa Kamango, hafi y’umupaka wa Uganda, ndetse itangaza ko Congo ibaye Intara ya Islamic State yo hagati muri Afurika (Central Africa Province)
Aba barwanyi b’uyu mutwe ngo kuwa kabiri ushize mu mirwano yabereye ahitwa Bovata, hafi y’umujyi wa Beni bakaba barabashije kwivugana abasirikare babiri ba FARDC ndetse umusivili akicirwa mu mirwano nk’uko bitangazwa na Al Jazeera.
Gusa, iyi nkuru ivuga ko bitakunze kugenzura mu bwisanzure ibyatangajwe na Islamic State byanyuze ku biro ntaramakuru byayo bizwi nka Amaq.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu ruzinduko aherutse kugirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ku mugaragaro ko umutwe wa ADF w’inyeshyamba z’Abagande wacengewemo na Islamic State nubwo benshi mu babikurikiranira hafi batemera ko haba hari isano na ntoya hagati ya ADF na Islamic State nk’uko abayobozi ba Congo na Uganda babitangaza.
Aba bashimangira ko ari uburyo bwo kugerageza kwaka imfashanyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo kurwanya ubutagondwa kandi ngo mu by’ukuri intambara ziri mu burasirazuba bwa Congo ziterwa n’abo banyapolitiki n’ubundi.
Muri Uganda, ikinyamakuru Chimpreports kikaba kivuga ko igitero cyagabwe hafi y’umupaka na ADF gishobora guteza intambara yeruye.


