Islamic State yivuganye ingabo za Irak 47 izisaga 30 zirakomereka

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare ba Irak byibuze 47 biciwe mu bitero bitandukanye byagabwe n’umutwe wa Islamic State hafi y’umujyi wa Ramadi nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare avuga.

Igitero cya mbere cyabaye ninjoro ku birindiro by’umutwe wa gatatu ushinzwe ubutabazi bwihuse, no ku bigo bya gisirikare mu biturage bya Qutainiyah na Zuwaiyah, hafi y’umujyi wa Zankurah nk’uko amakuru yageraga kuri Al Jazeera mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yavugaga.

Ngo byibuze abasirikare 22 bishwe, abandi 16 barakomereka muri icyo gitero.

f809b592fa224bf9844acf05bbf90d21_18

Kuri uyu wa Mbere mu masaha ya nyuma ya saa sita, imodoka 2 za Islamic State zari zitezemo za bombe zaturikanye imodoka z’ingabo za leta mu biturage bya Safiyrah na Abu Taiban, mu birometero nka 30 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Ramadi.

Byibuze abasirikare 25 bahasize ubuzima mu gihe abandi bagera kuri 20 bakomeretse muri ibyo bitero.

Igisirikare cya Irak mu mpera z’umwaka ushize cyari cyatangaje ko cyakubise inshuro umutwe wa Islamic State, kuva icyo gihe gitangira kugenzura umujyi wa Ramadi.

Nyuma yo kwirukanwa muri uyu mujyi, abarwanyi ba Islamic State batangiye kugaba ibitero bya hato na hato ku ngabo za Irak.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *