Isomwa ry’urubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 09 Werurwe 2022, hagati ya UNITED SPIRITS yari yajuririye mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi icyemezo cyo kugurisha mu cyamunara ibicuruzwa ivuga ko ari ibyayo, rwimuriwe ku itariki ya 16 Werurwe saa cyenda kubera ko umucamanza atararangiza kurusuzuma ngo rusomwe kubera indi mirimo yagize yatumye atabona umwanya uhagije.
UNITED SPIRITS Ltd irega Me Kagame K. Festo, Umuhinde Rishi Arya n’umucuruzi witwa Nsengumuremyi Anathole. Uyu muhinde urukiko rw’ubucuruzi rwemeje ko ibicuruzwa biburanwa bigizwe n’inzoga za likeri ari ibye nyuma yo kubifatira bikiri mu bubiko ngo yishyurwe umwenda yari aberewemo na LAXMI IMPEX Ltd.
Mu bujurire urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rugomba gusuzuma niba hari ibimenyetso byirengagijwe n’urukiko, niba amategeko agenga ifatira yarubahirijwe, niba ibihe biteganywa n’amategeko byo gutangaza cyamunara byarubahirijwe ndetse n’indishyi.
Kanda hano usome inkuru bifitanye isano
UNITED SPIRITS yavuze ko ibi bicuruzwa byatejwe cyamunara ari ibyayo yaguze na LaXMI IMPEX nk’uko ibigaragaza mu masezerano y’ubugure ivuga ko yakorewe imbere ya noteri.
Ibicuruzwa biburanwa ni: “101 BULLET” brand whisky – 100ml x 96 bottles/carton – 2,500 cartons (150 cartons zarasohotse ubu muri MAGERWA hasigaye 2,350 cartons) “OLD PROFESSOR” brand whisky – 750ml x 12 bottles/carton – 120 cartons ziri mu bubiko bwa MAGERWA, “OLD PROFESSOR” brand whisky – 180ml x 48 bottles/carton – 192 cartons ziri mu bubiko bwa MAGERWA na “101 BULLET” brand whisky – 180 ml x 48 bottles/carton – 1,000 cartons”.
Hari kandi imyanzuro y’urubanza RCOMA 00475/2021/HCC rwaciwe n’urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi mu gika cya 28 aho rwavuze ko ibicuruzwa byafatiriwe na Rishi Arya ari ibya UNITED SPIRITS LTD n’izindi ngingo yagiye agaragaza nko kuba cyamunara yaratangajwe iminsi itagera kuri itanu iteganywa n’amategeko.
Umuhinde Manish Kumar ari we nyiri UNITED SPIRITS Ltd ibarizwa mu Mudugudu wa Gishushu, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, avugana na Bwiza yatabazaga Leta avuga ko yarenganijwe mu rubanza mu rukiko rw’ubucuruzi nyuma y’aho ibicuruzwa bye bigizwe n’inzoga zo mu bwoko bwa liqueur bifatiriwe inshuro zirenze ebyiri n’abarimo RISHI ARYA n’abandi babyiyitiriraga agatsinda mu rubanza ariko urukiko rw’ubucuruzi rukavuguruza icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyemezaga ko ibicuruzwa ari bye.
Ku ya 27 Mata 2021 na 30 Mata 2021 habaye amasezerano ahagarariwe na noteri hagati ya UNITED SPIRITS na LAXMI IMPEX yo kugurisha ibicuruzwa biri muri Bollore na Magerwa. LAXMI IMPEX yagombaga kohereza ibicuruzwa ku mazina ya UNITED SPIRITS td. Mu gihe ihererekanya ryarimo gukorwa Rishi Arya yafashe ibicuruzwa abinyujije mu muhesha w’inkiko asaba LAXMI IMPEX kumwishyura umwenda yari amurimo umwenda.
Kanda hano usome inkuru bisa
Gasutamo ntiyigeze yemera kurangiza inzira yo kohereza ibicuruzwa ku wabiguze kuko ibicuruzwa byafashwe kandi bikaba biri mu rukiko, LAXMI IMPEX yavugaga ko nta faranga na rimwe ibereyemo Rishi Arya yagaragarije UNITED SPIRITS inyandiko yo kwikiranura ya noteri yashyizweho umukono na Rishi Arya na LAXMI IMPEX aho Rishi Arya yemeraga ko nta mwenda ifitiye LAXMI IMPEX. LAXMI IMPEX yijeje UNITED SPIRITS ko ikirego cya Rishi Arya ari ibinyoma kandi bazatsinda urubanza mu rukiko rw’ubucuruzi.
Uru ruhande rurega ruvuga ko ifatira ryakozwe ku bicuruzwa bya UNITED SPIRITS Ltd “ryakozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ndetse rusaba ko cyamunara yakozwe ku i taliki ya 31/01/2021 iteshwa agaciro kuko umutungo wagurishijwe mu cyamunara atari uwa LAXMI IMPEX Ltd ahubwo ari uwa UNITED SPIRITS Ltd nkuko bigaragazwa mu ibaruwa LAXMI IMPEX Ltd yandikiye Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ku italiki ya 20/01/2022 akamenyesha United Spirits Ltd, Magerwa Ltd, Bollore Logistics, Customs Departement (RRA) na ETS.VERMA”.


