Israel: Abimukira banze kuva muri Israel batangiye kujyanwa muri Gereza ya Saharonim nk’uko babisezeranyijwe

Sangiza iyi nkuru

Abanyafurika bose bakomeje gusaba ubuhungiro mu gihugu cya Israel bafungiye mu kigo cya Holot, guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Gashyantare 2018 batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bamagana ifungwa ryabaye ku manywa yo kuri uwo munsi rya bagenzi babo b’Abanya-Eritrea barindwi bazize kwanga kuva muri Israel.
Ni ku nshuro ya mbere usaba ubuhungiro muri iki gihugu afunzwe ku mugaragaro azira kwanga kuva muri Israel nk’uko byemezwan’ikinyamakuru Haaretz dukesha iyi nkuru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo abo Banya-eritrea 7 bahamagawe ngo bumvwe birangira bajyanwe muri gereza ya Saharonim nyuma yaho. Aba bakaba bari barabanje kuba mu kindi kigo gifatwa nka gereza na none nubwo gifunguye cya Holot, bakaba bari bamwe mu basabwe ku ikubitiro kuva muri Israel ubu hashize ukwezi. Babiri muri aba bakorewe iyicarubozo muri Sinai berekeza muri Israel ariko ubusabe bwabo bw’ubuhungiro buterwa utwatsi.
Kubera ko aba banze kuva muri Israel ngo basubire iwabo muri Eritrea cyangwa ngo bajye mu Rwanda, bagiye gufungirwa muri gereza ya Saharonim kugeza mu gihe kitazwi nk’uko bari babimenyeshejwe, keretse mu gihe bahindura intekerezo bakubahiriza amabwiriza mashya ya minisiteri y’umutekano inafite mu nshingano ibijyanye n’abimukira n’ubuyobozi bugenzura imipaka.
 
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *