Kuri uyu wa Kane, Israel yavuze ko yishe Commodore Alireza Tangsiri, umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps Navy (IRGCN).
Minisitiri w’Ingabo muri Israel, Israel Katz, yatangaje ko Tangsiri yiciwe mu “gikorwa cyabaye ijoro ryakeye cyanahitanye n’abandi bayobozi bakuru mu gisirikare cyo mu mazi nk’uko tubikesha Euronews.
Katz yagize ati: “Uyu mugabo wagize uruhare rutaziguye mu bikorwa by’iterabwoba byo gucukura no kubuza Umuhora wa Hormuz kunyuramo amato yaturikijwe kandi avanwa mu nzira.”
Katz yavuze ko Tangsiri yari inyuma y’ibikorwa bya gisirikare mu nzira y’ingenzi y’amazi byabujije amato y’imizigo kunyura mu Muhora wa Hormuz.
Umuhora wa Hormuz ni imwe mu nzira za bugufi z’ingufu zikenewe ku Isi kandi mbere y’intambara wanyuragamo hafi kimwe cya gatanu cy’ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli bijya hirya no hino ku Isi ndetse na gaz biva mu kigobe.


