F241210CG59

Israel: Netanyahu yitabye urukiko aregwamo ibyaha bya ruswa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yongeye kwitaba urukiko mu rubanza akomeje gukurikiramwamo icyaha cya ruswa.

Netanyahu yinjiye mu cyumba cy’urukiko i Tel Aviv mu gihe umugore umwe wari witabiriye urubanza yabajije ati: “Ntubona ko igihe kigeze cyo kubohoza imbohe zose?” Ibi yabitangaje nyuma y’uko Abisiraheli batatu bari bafashwe bugwate barekuwe ku wa Gatandatu, bagaragaza intege nke.

Netanyahu ni umuyobozi wa mbere uri mu mirimo muri Israel uhagaze imbere y’urukiko ashinjwa ibyaha. Araregwa kuba yaremeye itabi rya cigar na champagne biguze ibihumbi mirongo by’Amadolari yahawe n’umuherwe wo muri Hollywood ngo nawe azamufashe mu nyungu ze bwite.

Araregwa kandi kuba yarateje imbere amategeko aha advantage ibitangazamakuru by’abaherwe b’inshuti kugira ngo yerekanwe neza we n’umuryango we.

Netanyahu, ufite imyaka 75, ahakana amakosa, avuga ko ibyo aregwa ari ukumugendaho kwateguwe n’itangazamakuru rimwanga ndetse n’amategeko abogamye kugira ngo bakureho ubutegetsi bwe bumaze igihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *