Umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko wo muri Israel witwa Shahar Perets avuga ko amaze gufungwa inshuro eshatu azira kwanga kujya gukora imyitozo mu gisirikare cy’igihugu.
Shahar mu kiganiro yagiranye na BBC, ubwo yari afunguwe nyuma yo kumara iminsi 18 muri gereza y’igisirikare yavuze ko yafashe iki cyemezo kubera ko ngo adashyigikiye ko Israel ikomeza kwanga ubwigenge bwa Palestine.
Ati: “Nahisemo kwanga kujya mu gisirikare kubera ko ntashaka kugira uruhare mu ikandamizwa rya miliyoni z’abatuye muri West Bank na Gaza…Abenshi ntabwo babyibazaho mbere y’uko bajya mu gisirikare.”
Gusa ngo kubera aya mahitamo, hari abamwita umugambanyi wanga abaturage bagenzi be. Ati: “Bamwe banyita umugambanyi cyangwa bakavuga ko ntita ku bantu; amazina menshi.”
Abenshi mu rubyiruko rwo muri Israel baba bategetswe gukora imyitozo ya gisirikare byibuze mu gihe cy’imyaka ibiri. Uwanze kuyijyamo wese afungirwa muri gereza ya gisirikare.
Shahar yaherukaga gufungwa iminsi 10 muri Kanama 2021. Yavugaga ko adashobora kwambara impuzankano y’igisirikare cya Israel ngo kubera ko ari ikimenyetso cy’ihohotera n’ububabare.

6 Responses
Israel: Umukobwa amaze gufungwa gatatu azira kwanga kujya mu gisirikare
Ubu se niba atabishaka kuki babimuhatira? Ikintu umuntu adakunda ntanagikora neza, kandi buriya afite ibindi akunda yanakora neza. Numva Bamuha amahugurwa y’ingenzi ku by’igisirikare bakamureka, hari ubwo yazabyiyumvamo akakijyamo, atabishaka kandi agakora ibindi.Abantu bagira impano zinyuranye zikuzuzanya.

Uyu mukobwa abaye nk’abayehova.Nibo batajya muli politike n’igisirikare.Iyo ubabajije impamvu,bakubwira ko Yezu yabujije abakristu kwica no kurwana,ahubwo bagakunda n’abanzi babo.