Israel yari yaratindije igikorwa cyo kurekura imbohe mu rwego rwo kwamagana uburyo abantu barindwi bari barafashwe bugwate na Hamas bafashwe igihe bashyikirizwaga abakozi ba Croix-Rouge muri Khan Younis.

Israel ikaba yarekuye imfungwa 110 z’Abanyapalestine ngo nayo ihabwe imbohe umunani zifunzwe na Hamas, ku nshuro ya gatatu yo kugurana imbohe kuva amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza yatangira gukurikizwa.
Kugurana imfungwa ni igice cy’ingenzi mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano yo guhagarika imirwano agamije guhagarika intambara yahitanye kandi yangije kurusha izindi zose zabaye hagati ya Israel na Hamas.
Abahoze ari imfungwa bakiriwe n’ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyapalestine bishimye ubwo binjiraga mu Mujyi wa Ramallah wo muri West Bank nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
Kugeza ubu Hamas imaze kurekura imbohe 15 kuva ku itariki ya 19 Mutarama, igihe ihagarikwa ry’imirwano ryatangiraga gukurikizwa, mu gihe ku wa Kane, Abanyapalestine 110 bujuje umubare w’imfungwa 400 zose zimaze kurekurwa na Israel.


