Kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Werurwe, Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, Knesset, yemeje itegeko rishyiraho igihano cyo kwicwa umanitswe ku Banyapalestine bo muri West Bank bazajya bahamwa n’icyaha cyo kwica abaturage ba Israel.
Abadepite 62 ku 120 bashyigikiye uyu mushinga, barimo Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, aho ihuriro rye riri ku butegetsi ryishingikirije ku nkunga y’andi mashyaka asanga iryo tegeko ari intsinzi ikomeye nk’uko tubikesha DW.
Minisitiri w’umutekano w’igihugu, Itamar Ben-Gvir, utuye muri West Bank, ishyaka rye ry’aba ultrasionaliste ryatanze umushinga w’iri tegeko kandi akaba yaramamaje uyu mushinga, yagize ati: “Abica Abayahudi ntibazakomeza guhumeka no kwishimira ubuzima muri gereza”.
Yongeyeho ko “uyu ni umunsi w’ubutabera ku bishwe, umunsi wo gukumira abanzi.”
Biteganyije ko iki cyemezo hari abazakirwanya mu Rukiko rw’Ikirenga, na cyane ko hari imiryango imwe y’Abanyapalestine n’Abayahudi basanga gishingiye ku ivangura.


