Israel yiyemeje guhosha amakimbirane y’u Rwanda na RDC ‘hatamenetse amaraso’

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Israel yasabye ko hakwiyambazwa inzira y’ibiganiro, mu rwego rwo guhosha umwuka mubi umaze igihe ututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni icyifuzo cyatanzwe na Ambasaderi wa Israel i Kinshasa, Shimon Solomon, ubwo ku wa Kane yagiranaga ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba.

Ambasaderi Shimon yagaragaje ko ibiganiro ari yo nzira nyayo yakemura amakimbirane ari hagati ya Kinshasa na Kigali nta maraso amenetse.

Yagize ati: “Duratekereza ku mahoro, kandi turizera rwose ko tuzakemura ikibazo biciye mu biganiro, hatabayeho kumeneka kw’amaraso, hatabayeho intambara”.

Ambasaderi wa Israel kandi yagaragaje ko amahoro ari cyo gisubizo gikenewe, ashimangira ko Israel yiteguye gukora uko ishoboye kugira ngo aboneke.

Ati: “Ibintu bimeze nabi, tumaze iminsi ibiri tubishyiramo imbaraga cyane. Turakomeza gusunika uko dushoboye kugira ngo amahoro aboneke…Ndifuza ko ibihugu byombi byakwicara ku meza bigakemura ibibazo”.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Israel yiyemeje guhosha amakimbirane y’u Rwanda na RDC ‘hatamenetse amaraso’
    Genda Africa warakubititse,Israel irigisha ibiganiro ngo bizana amahoro none iyo nzira niba bayizi banayemera kuki batayinyuramo ngo baganire na HAMAS ,ni agasuzuguro no gusinziriza DRC mu nyungu za America, NATO= ISRAEL

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *