2025-06-05T202319Z_1739207128_RC2KWEAO6C8F_RTRMADP_3_ISRAEL-PALESTINIANS-LEBANON-1749156226

Israel yiyemeje gukomeza kurasa Liban kugeza yambuye intwaro Hezbollah

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Kamena, Israel yagabye ibitero byinshi mu nkengero z’amajyepfo ya Beirut. Israel yagize ko yibasiye ibirindiro bya Hezbollah nyuma y’umuburo ku baturage wo kuva muri ibyo bice.

Nk’uko umunyamakuru wa RFI uri i Beirut, Paul Khalifeh, abitangaza, ibitero byabaye mu gihe Abasilamu biteguraga kwizihiza Eid al-Adha (“Umunsi mukuru w’igitambo”), kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 6 Kamena.

Colonel Avichay Adraee, Umuvugizi w’Ingabo za Israel ushinzwe abaturage bavuga Icyarabu, yabitangaje kuri X, yavuze ko Ingabo za Israel “kuri ubu zigaba ibitero ku bikorwa by’ishami ry’ingabo zo mu kirere za Hezbollah (Unité 127) mu nkengero z’amajyepfo ya Beirut.”

Yatanze kandi umuburo wo kuva mu Mudugudu wa Ain Qana, uherereye mu majyepfo ya Libani, nko mu birometero 20 uvuye ku mupaka wa Israel, mu gihe hateganywa ibitero ku byo yavuze ko ari ibikoresho bya Hezbollah.

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 6 Kamena, Minisitiri w’Ingabo, Israel Katz, yerekanye ko ingabo zizakomeza gutera Beirut mu gihe Libani itambuye intwaro Hezbollah.

Yagize ati: “Nta mutuzo uzaba i Beirut, cyangwa gahunda cyangwa umutekano muri Libani mu gihe nta mutekano uhari kuri Leta ya Israel. Amasezerano agomba kubahirizwa, kandi niba mudakoze ibikenewe, tuzakomeza gukora, kandi n’imbaraga nyinshi.”

Perezida wa Libani, Joseph Aoun na Minisitiri w’Intebe, Nawaf Salam, “bamaganye cyane” ibitero bya Israel byibasiye inkengero z’amajyepfo ya Beirut, banamagana “urugomo” rukabije no kurenga ku gahenge hagati ya Israel n’umutwe ushyigikiwe na Irani.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *