Andrew Hall, Umugabo ukomoka mu gace ka Idaho muri USA yakutse amenyo 7 ndetse anakomereka bikomeye mu kanwa ubwo yotswaga n’itabi rikoreshwa n’amashanyarazi (cigarette électronique).

Uyu mugabo n’agahinda kenshi yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye yakomeretse ku munwa wo hasi, avuga ko itabi ryamuturikanye arimo kurinywa rinamukomeretsa mu kanwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Avuga ibyamubayeho yashimangiye ko ntacyo yakoze kibujijwe, ati: “Narimaze umwaka umwe ndinywa, nta kintu naba narakoze kibujijwe, ariko iryo tabi nagiye kubona rinturikiye mu maso”.

Yakomeje agira ati: “mpamya y’uko iri tabi rifasha benshi kureka itabi risanzwe kandi ni na byiza ariko icyo kwitondera ni uko riturika, natekerezaga ko bitashoboka”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/bwiza.com


