Italy: Bus y’abanyeshuri yakoze impanuka ifatwa n’inkongi benshi bahasiga ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Bus yari igeze mu mu Butaliyani yakoze impanuka ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro abagera kuri 16 bahasiga ubuzima. Iyi bus yo muri Hongria ikaba yasubiraga muri iki gihugu ivuye mu Bufaransa itwaye abanyeshuri 55 abagera kuri 39 nabo bakaba bakomeretse.

Iyi mpanuka ngo yabaye ubwo iyi bus yavaga mu muhanda munini A4 hanze gato y’umujyi wa Verona kuri uyu wa Gatanu itwaye abagenzi 55 barimo abana b’abanyeshuri bagera kuri 50.

Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani, Ansa, cyatangaje ko abana bari muri iyi bus bari biganjemo abahungu bari hagati y’imyaka 14 na 18, aho bivugwa ko bagiye bajugunywa hanze banyujijwe mu madirishya nyuma yo kugonga. Abandi bananiwe gusohoka bahira muri bus ari bazima mu gihe abakomeretse bajyanwe mu bitaro.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ahabereye impanuka
Ahabereye impanuka

Abashinzwe kuzimya umuriro baratangaza ko umubare w’abapfuye ushobora kutiyongera, aho bivugwa ko abana 15 bakomeretse byoroheje bashobora kuva mu bitaro uyu munsi.

Iyi nkuru iravuga ko iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka ryatangiye, ibisobanuro bitandukanye bikaba biri busuzumwe birimo icy’ubuzima bw’uwari utwaye iyi bus no kureba ko imodoka yaba yari ifite ibibazo bya mekanike.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *