Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yakoze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Ruhengeri, Abatutsi bagiye bicwa binyuze mu gukora amarondo.
Guhera ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, hashyizweho bariyeri ahantu hatandukanye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, hashyirwaho gahunda yo gukora amarondo. Nubwo amarondo yashyizweho mu rwego rwo kugira ngo abaturage birindire umutekano, Abatutsi bo bahuye n’akaga gakomeye, kuko uwajyaga ku irondo bamwiciragayo. Byageze aho Abatutsi bajya batanga amafaranga menshi yo kwigura ngo batajya gukora irondo.
Umutangabuhamya utarahigwaga wo muri Komini ya Nkuli avuga ko ba Resiponsabule ba Serire aribo bahatiraga Abatutsi kujya ku irondo, kugira ngo babone uko babica.
Uyu mutangabuhamya asobanura ko: “Konseye wa Segiteri ya Mukamira, Kabutura Anastase yadusabye gushyiraho amarondo yo gukumira ibiri kubera mu birunga ngo bitazagera aho dutuye. Muri ayo marondo bajyaga batwara Abatutsi b’abasore n’abagabo ngo bajye ku marondo ntibagaruke. Mu batwawe harimo Bundugu, Joel Kanyeshuri, Haleluya, Havugimana, n’abandi, babatwaye ku irondo bicirwayo.
Kabutura Anastase yafashe kandi Abatutsi barimo Rwabukamba, Kayobotsi na Kanyugunyugu abajyana ku irondo, babicirayo”.
Mu yahoze ari Komini Gatonde, ba membres ba Serire nibo bajyaga kuzana ku ngufu abasore cyangwa abagabo b’Abatutsi ngo bajye ku marondo. Aba membres ba Serire, bajyaga mu ngo z’Abatutsi bagatwara ku irondo Abatutsi bakiri abasore n’abagabo bubatse. Iyo babagezagayo, barabakubitaga.
Umutangabuhamya muri ubu bushakashatsi agira ati “Umunsi umwe bigeze gutwara umubyeyi wanjye, Rurinda Félicien, ageze aho bakoreraga irondo baramufata bamushyira mu ruziga hagati, umwe mu bari ku irondo amanika umupanga agiye ku mutema, mugenzi we amufata akaboko, agira Imana ntiyamutema. Yatashye avuga ko kuba akirimo umwuka ari Imana yakinze akaboko”.
Uretse kwicwa binyuze mu gukora amarondo,Abatutsi banakorerwaga ibindi bikorwa by’urugomo birimo kwamburwa imitungo yabo babeshyerwa ko ari ibyitso by’Inkotanyi, gutotezwa no kwimwa uburenganzira mu gihugu cyabo.


