Iteka ryerekeye urumogi ryasohotse; menya imiterere y’umutekano w’aho ruzajya ruhingwa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 28 Kamena 2021, mu Igazeti ya Leta n° 24 hasohotse iteka No. 003/MoH/2021 ryo ku wa 25/06/2021 rya Minisitiri w’Ubuzima ryerekeye urumogi n’ibirukomokaho.

Iri teka rigizwe n’imitwe itanu irimo: itangwa ry’uruhushya rwo guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi, ibisabwa muri rusange mu rwego rw’umutekano n’iy’ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi.

Umutwe w’ibisabwa mu rwego rw’umutekano, ugizwe n’ingingo eshatu zirimo iya 15 ivuga ku ngamba z’ibanze zirebana n’umutekano, iya 16 irebana n’umutekano w’ahahingwa n’ahatunganyirizwa urumogi cyangwa ibikomoka ku rumogi n’iya 17 yo gukurikirana ko ibisabwa byubahirizwa n’ubufatanye mu gucunga umutekano.

Ibirambuye kuri izi ngingo:

Ingamba z’ibanze zirebana n’umutekano

Iyi ngingo ivuga ko ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi aha Polisi y’u Rwanda gahunda y’umutekano kugira ngo iyemeze. Gahunda y’umutekano igaragaza nibura ko ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi azita kuri izi ngamba zikurikira:

  • Gushyiraho uruzitiro rw’ibice bibiri;
  • Kuba hari irondo rikorerwa hagati y’ibice bibiri by’urwo ruzitiro;
  • Gukoresha sosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera yemewe, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru;
  • Amatara y’umutekano;
  • Kamera zifashishwa mu kugenzura umutekano;
  • Iminara yifashishwa mu gucunga umutekano;
  • Uburyo bwo gutahura ibyinjiye mu buryo butemewe;
  • Icyumba cyo kugenzura itumanaho;
  • Ibimenyetso bimyasa;
  • Gukoresha uburyo bwo kugenzura abinjira n’abasohoka harimo abakozi b’ikigo n’abandi bantu babiherewe uburenganzira, mu gihe cyo kwinjira no gusohoka mu kigo;
  • Kuba abakozi n’abandi bantu bahawe uburenganzira bwo kwinjira mu kigo, bagomba kwambara imyambaro ibarinda idafite imifuka ibikwa ahantu habugenewe;
  • Gucunga imfunguzo n’ingufuri. Polisi y’u Rwanda ishobora gushyiraho izindi ngamba ziyongera ku zivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo.

Umutekano w’ahahingwa n’ahatunganyirizwa urumogi cyangwa ibirukomokaho

Iyi ngingo ivuga ko umutekano w’ahahingwa n’ahatunganyirizwa urumogi cyangwa ibikomoka ku rumogi ucungwa mu buryo buhujwe bugizwe n’ibice bitatu (3) ari byo igice cy’imbere, icyo hagati n’icy’inyuma.

Umutekano w’igice cy’imbere ushinzwe uwahawe uruhushya n’isosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera ibifitiye uruhushya akoresha.

Umutekano w’igice cyo hagati n’uw’igice cy’inyuma ushinzwe Polisi y’u Rwanda.

Gukurikirana ko ibisabwa byubahirizwa n’ubufatanye mu gucunga umutekano

Iyi ngingo ya nyuma kuri uyu mutwe ivuga ko ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi, sosiyete itanga serivisi z’umutekano, Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda, inzego za Leta zishinzwe gutanga impushya n’ibyemezo n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage bakurikirana ko ibisabwa mu rwego rw’umutekano byubahirizwa, bagahanahana amakuru kandi bagafatanya hagamijwe gucunga umutekano.

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ihingwa ry’urumogi mu Kwakira 2020 mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Iteka ryerekeye urumogi ryasohotse; menya imiterere y’umutekano w’aho ruzajya ruhingwa
    Mbabajwe no kwumva Urwanda rugiye kwungukira mu rumogi! Uku niko igihugu kijya mu marembera. Gushyiraho inzitizi zikumira abakennye ngo batazagera aho ruhingirwa cyanga rutunganyirizwa ntibivuzeko abo bakire bagiye guhabwa uwo mushinga uzabaha ubunyangamugayo badafite. Dusabe Imana, amafaranga azava mu rumogi atazanira umuvumo igihugu cyacu.

  2. Iteka ryerekeye urumogi ryasohotse; menya imiterere y’umutekano w’aho ruzajya ruhingwa
    Mbabajwe no kwumva Urwanda rugiye kwungukira mu rumogi! Uku niko igihugu kijya mu marembera. Gushyiraho inzitizi zikumira abakennye ngo batazagera aho ruhingirwa cyanga rutunganyirizwa ntibivuzeko abo bakire bagiye guhabwa uwo mushinga uzabaha ubunyangamugayo badafite. Dusabe Imana, amafaranga azava mu rumogi atazanira umuvumo igihugu cyacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *