Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, asanga iterambere rirambye rigomba gushingira kuri Ndi umunyarwanda. Ibi akaba yarabivugiye mu mwiherero w’iminsi 2 hagati y’iyi komisiyo n’abakozi bashinzwe uburezi, urubyiruko n’abatahira n’imitorero ku rwego rw’uturere twose.
Ubwo uyu mwiherero watangizwaga ku mugaragaro mu mpera z’icyumweru gishize, bwana Fidele Ndayisaba yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari inzira ikomeza ndetse ko Abanyarwanda bose mu kazi ka buri munsi bakora bakwiye gushyira imbere ndi umunyarwanda kuko aribyo bizatuma ibyo abantu bakora biramba.
Mu ngero uyu muyobozi atanga zatumye u Rwanda rubasha gutera imbere kugeza uyu munsi n’aho igihugu cyavuye nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’aho kigana kirangajwe imbere n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame ari nawe wafashe iya mbere mu gushishikariza Abanyarwanda ibirebana n’ubumwe n’ubwiyunge ku buryo kuri ubu igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda kigeze kuri 92%.
Yagize ati: “Kugira ngo tugere ku iterambere rirambye dukwiye gushyira imbere ndi Umunyarwanda”
Uyu muyobozi kandi akaba yaribukije izi nzego zibana umunsi ku munsi n’abaturage ko zajya ziteganya gushyira mu mihigo y’akarere uko gahunda ya Ndi Umunyarwanda izakomeza no mu bihe biri mbere bigamije cyane kuraga urubyiruko ruriho uyu munsi n’abandi bazabakomokaho.
Umukozi mu Karere ka Nyabihu, ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo, Murwanashyaka Bosco, avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda igomba guherekezwa n’ibikorwa bakora birimo guha serivisi nziza abaturage kuko iyo batahawe serivisi inoze bitotombera inzego zose z’akarere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





