Itohoza: Impamvu 3 ingabo ibihumbi 15 ziteguye guhirika Nkurunziza zamunaniwe

Sangiza iyi nkuru

Amakuru atandukanye yagiye yemeza ko mu mashyamba y’ u Burundi nka Kibira harimo ingabo nyinshi ziteguye kurwanya Nkurunziza zikanamuhirika ariko bikazinanira kubera impamvu 3 zingenzi.
Itohoza ryimbitse kandi ryigenga ry’ Urubuga Bwiza.com ryaje kumenya neza ko hari ingabo zisaga ibihumbi 15 zifite umugambi wo kurwanya ndetse no guhirika ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza ariko ntibishyirwe mu bikorwa.
Aya makuru tuyakesha ibiganiro byimbitse Bwiza.com yagiranye n’ abantu batandukanye bakurukiranira hafi politiki y’ u Burundi kuva Nkurunziza yiyemeza kuyobora iki gihugu ku nshuro ya 3, binyuranyiye n’ amategeko.
Izo nzobere zizi kuva mu mizi amateka ya Politiki y’ u Burundi, bavuga ko izi nyeshyamba ziyobowe n’ abajenerali barenze 10 ndetse b’ inararibonye n’ abandi basirikare bakuru benshi badashobora guhirika CNDD/FDD mu gihe bananiwe gushyira hamwe.
1.Kudashyira hamwe: Izi ngabo zose zifite intwaro zikomeye kandi zifite ubushobozi n’ ubumenyi mu by’ intambara kurusha ingabo za Leta ya Nkurunziza ariko zibangamiwe ahanini no kudashyira hamwe kuko FOREBU, REC/Tabara, FNL ndetse n’ iyindi mitwe isaga 3 ntibaricarana na rimwe ku bw’ imyumvire ishingiye ku nyungu bwite.
2. Gutera igihugu kigafatwa mu minsi itarenze 3: Aya makuru akomeza yemeza ko abaterankunga b’ iyi mitwe ishaka kurwanya Pierre Nkurunziza yahawe amabwiriza yo gukoresha iminsi 3 gusa bakaba bamaze gufata igihugu kugira ngo hadapfa abantu benshi.
Iri bwiriza rero rikaba rikomeye bitewe n’ uko bisaba ko ibi bitero bituruka impande zose z’ u Burundi mu gihe CNDD/FDD yamaze gutoza umutwe w’ Imbonerakure ndetse zikaba ziryamiye amajanja ku mipaka no mu duce twose tw’ igihugu ku buryo niyo hagize nk’ ingabo zo muri iyi mitwe irwanya Nkurunziza igerageza kwinjira gutata ahita afatwa.
3 Kutagira ibanga : Kubera kwikunda cyane no guharanira inyungu bwite byorehera Leta ya Nkurunziza kuko niyo iyi mitwe ipanze imigambi yo kugaba ibitero mu Burundi birara bisakaya hose.
Iyi mpamvu ya 3 rero irakomeye dore ko Pierre Nkurunziza ashora n’ amafaranga menshi bigatuma ahagaze neza mu kumenya amakuru y’ abamuhiga.
Gusa uko bimeze kose, bizafata abarundi umwanya kugira ngo bahirike ingoma ya CNDD/FDD kuko nayo igenda yiga uburyo yakwitwara mu mukino bitewe n’uko izi neza ko ifite abanzi benshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *