Itsinda B2C ryakoranye indirimbo na The Ben ryambuwe izina rifata irindi

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’abahanzi batatu bo mu gihugu cya Uganda rikomeje kuzamuka byihuse rizwi nka Born 2 Conquer (B2C), ngo ryaba ryatakaje iri zina ryaryo rikaba rigiye kwitwa Kampala Boyz kubera amakimbirane atarangira rifitanye n’uwahoze ari manager waryo, Andy Events.

Iri tsinda rigizwe na Julio, Mr Lee na Bobby ryabanje kurebererwa na Andrew Mugerwa uzwi nka Andy Events, ariko mu mwaka ushize nyuma ya concert yabereye Freedom City Andy arirukanwa kubera impamvu z’amafaranga.

Nyuma y’ibi humvikanye amakuru avuga ko Andy yasabye iri tsinda kureka izina B2C nka brand yaryo avuga ko iri zina ari we ryanditseho mu mategeko. Kuri ubu bikaba bivugwa ko aba basore bahinduye izina bakoreshaga mu muziki bakiyita Kampala Boyz nk’uko tubikesha urubuga Pmldaily rwo muri Uganda.

Nubwo bivugwa gutyo, aba basore ubwabo bakaba ntacyo baremeza ku mugaragaro, amashusho y’indirimbo “ Byamanyi ” aba basore baherutse gushyira hanze kuwa 29 Mutarama agaragaza ko iri tsinda ryamaze gufata izina ra Kampala Boyz.

YouTube player

Aba basore batatu bakiri B2C mu mwaka ushize bakaba barakoranye indirimbo yakunzwe cyane n’umuhanzi w’Umunyarwanda, The Ben, bise “ No you no Life

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *