Itsinda ry’abanyeshuri 41 baturutse muri Kaminuza ya Harvard, bari mu ruzinduko rw’iminsi irindwi mu Rwanda, uyu munsi basuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Bakiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo, Brigadier General Ronald Rwivanga, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Iryo tsinda ryasobanuriwe impinduka n’iterambere RDF imaze kugeraho kuva mu 1994, uruhare rwayo ku mutekano wo ku mugabane wa Afurika.

Basobanuriwe kandi intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bumwe, ubwiyunge n’iterambere, hamwe n’uko ibyo byagezweho bigomba gusigasirwa.


