Ituri: Imitwe ibiri y’Ingabo za FARDC yahuye ikozanyaho

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 27 Kamena, mu gace ka Ngubo, mu birometero nka 15 ujya mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Biakato, muri groupement ya Bangole, Teritwari ya Mambasa, mu Ntara ya Ituri, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, habereye gukozanyaho hagati y’imitwe ibiri ya FARDC nyuma yo kwibeshyanaho.

Amakuru atandukanye muri icyo gitondo yavugaga icengera ry’inyeshyamba za ADF muri ako gace. Ariko, avugana na Actu7.cd dukesha iyi nkuru umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile yo muri chefferie ya Babila Babombi, yavuze ko kurasana kwabaye agati y’imitwe ibiri ya FARDC yari ivuye mu byerekezo bitandukanye ikanyuranya amagambo y’ibanga (mots de passe). Ntabwo hatangajwe niba hari ababa bakomeretse cyangwa bapfuye.

Icyakurikiyeho ni uguhererekanya amasasu. Uyu muhuzabikorwa witwa Gilbert Kasereka Sivamwenda ati “ Humvikanye amasasu menshi mu gace ka Ngubo guhera saa mbiri kuri uyu wa Mbere… nyuma y’isuzuma ry’abayobozi, haba habaye kwibeshya hagati y’irondo ryari riturutse Mantumbi n’iryari rivuye Makumo…nta makuru ahari yemeza icengera rya ADF…”

Sosiyete Sivile ya Babila Babombi ikaba ishishikariza igisirikare cya leta gukomeza ayo marondo mu rwego rwo ukumira inyeshyamba, naho abaturage bagakomeza kuba maso kandi bakirinda gucengera imbere cyane mu mashyamba mu rwego rwo kwirinda kubangamira ibikorwa by’igisirikare.

Muri Teritwari ya Mambasa ngo hakaba hashize amezi atandatu nta bitero byibasira abasivili bihaba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *