Ituri: Inyeshyamba zishe abaturage 4 barimo umugore n’umwana we

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, utariki 27 Nzeri, inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO zishe abantu bane mu gitero zagabye mu mudugudu wa Mapendano, hafi ya Komini ya Munbgalu, muri Teritwari ya Djugu, ho mu Ntara ya Ituri, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya makuru yemejwe na Jean Pierre Bikilisende , Burugumesitiri w’iyi komini mu kiganiro yahaye ACTUALITE.CD.

Yabisobanuye kuri telefoni agira ati: “Abasirikare ba CODECO bagabye igitero muri aka gace duturanye mu gitondo cya kare. Bishe abantu 4 barimo umubyeyi n’umwana we wari munsi y’imyaka ibiri n’abandi baturage babiri.”

Ubu bwicanyi bwarakaje abaturage bahise biriha mu mihanda bagakora imyigaragambyo yamagana ihungabana ry’umutekano rikomeje kugaragara muri iki gice cy’igihugu, aho ibikorwa bitandukanye byahungabanyijwe n’iyo myigaragambyo.

Yakomeje agira ati: Twari duhanganye n’imyigaragambyo y’abaturage bifuzaga kuza gushyira imirambo hano kuri station ya polisi mu rwego rwo kwamagana umutekano muke mu karere kacu, niyo mpamvu abapolisi bakoresheje ibyuka biryani mu maso kugirango batatanye abigaragambyaga kandi nta cyabaye. Abayobozi b’abaturage bakanguye abo bantu kandi igisubizo cyabonetse. Imirambo ibiri y’umubyeyi n’umwana we yasubijwe Iga-bariere n’abandi bo mu Ntara twegeranye ya Kivu y’Amajyaruguru. Nubwo ituze ryagarutse, amatorero, amasoko, amaduka n’ibitaro ntibyakoraga bisanzwe. Turabizeza ko ingamba z’umutekano zikenewe zimaze gufatwa kugirango umutekano w’abaturage bacu n’umutungo wabo birindwe”.

Iki gitero cyagabwe muri aka gace nyuma y’umunsi umwe Minisitiri w’ingabo, Aimé Ngoy Mukena, anyuze muri Ituri, aherekejwe n’umugaba mukuru w’ingabo na bamwe mu badepite bagize komisiyo ishinzwe umutekano, aho mu byaganiriwe harimo ikibazo cy’umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *