Ivanguramoko muri Algeria; nta mwimukira wemerewe kugendana n’abaturage ba ho mu modoka

Sangiza iyi nkuru

Nyuma ya Libiya ivugwaho icuruzwa ry’abimukira, Algeria yo yabujije abirabura bakomoka munsi y’ubutayu bwa Sahara kugendana n’abaturage ba ho mu modoka rusange zitwara abagenzi.
Ni ibintu byabaye nk’ibitavugwaho rumwe mu bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi, aho bamwe banavuga ko iri vanguramoko ryo kubuza abirabura b’abimukira kugendana na bo mu binyabiziga bimwe bias n’ibyo ku bwa Adolphe Hitler ndetse ko bishobora no kuzamura urwangano nk’urwagaragaye hagati y’Abayahudi n’Abanazi mu binyejana byashize.
Ibitangazamakuru kandi bivuga ko bikomeje gutya, iri vangura ryo kwamagara abirabura by’umwihariko bafite inkomoko yo munsi y’ubutayu bwa Sahara rishobora kuzageza ku kintu kibi cyane gishobora kuzagira ingaruka ku batari bacye muri Afurika.
Ku bijyanye n’ibi rero, hari impungenge ko mu minsi micye uwitwa impunzi cyangwa umwirabura wo munsi y’ubutayu bwa Sahara ashobora kugirirwa nabi, dore ko ari n’umwanzuro wafashwe na Guverinoma mu itangazo iherutse gushyira ahagaragara ndetse n’inzego z’umutekano zikaba zatangiye kubishyira mu bikorwa, zihiga uwitwa umwirabura wese ushatse kwinjira mu modoka ngo agiye ahantu runaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byamenyekanye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisitiri w’ubwikorezi muri kiriya gihugu, aho yavuze ko bidatangaje kuba abirabura bahezwa ahantu hateraniye abenegihugu ba Algeria, aho agira ati “Aba baturage nib o ntandaro y’ibirwara bitandukanye, ibyaha, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Iki ni kimwe mu bihugu birimo abimukira muri Afurika, abenshi bakaba bakomoka muri mali na Niger, gusa geverinoma ya Algeria ikaba ikomeje kubuka igitutu ngo basubire mu bihugu bya bo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *