Umukobwa wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ivanka Trump unaherutse guhabwa umwanya ukomeye mu biro bya se Donald Trump, avuga ko Amerika iramutse yemeye gufata impunzi z’abanyaSyiria ziganjemo abana bato, byaba intandaro y’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bityo hakaba haboneka agahenge.
Mu kiganiro yagiranye na NBC News kuri uyu wa 26 Mata 2017, yagize ati birakwiye ko dukorera hamwe tugakemura ikibazo, Amerika iramutse izanye impunzi zo mu gihugu cya Syria, byatuma habaho n’ibiganiro bigamije kugarura amahoro.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo Ivanka Trumo yagaragaje igitekerezo cye, yanavuze ko bitaba intandaro zo gufungurira impunzi imipaka imaze igihe yarafunzwe, ahubwo ko icyo ari ikindi kintu cyakwigwaho ukwacyo na bwo nyuma y’ibindi byihutirwa cyane.
Igihugu cya Syria, ni kimwe mu bihugu by’abarabu biri ku rutonde rw’ibitemerewe gukandagiza ibirenge muri Amerika mu gihe Perezida Trump akiri ku butegetsi, bityo bikaba bitandukanye cyane n’igitekerezo cy’umukobwa we cyo kureka impunzi za Syria sigahungira muri Amerika muri iki gihe intambara ica ibintu muri kiriya gihugu.

Uretse Perezida Trump, Perezida Obama wamubanjirije ndetse na H. Clinton wahanganye na Trump, mu mihigo ya bo harimo guha ubuhungiro abaturage bo mu bihugu birimo ingorane n’umutekano mucye na Syria irimo.
Ni nyuma y’uko Amerika iteye igisasu kinini cyo mu bwoko bwa misile muri kiriya gihugu ivuga ko iri guhangana n’intagondwa zo mu mutwe witwaye kisilamu, kikangiza byinshi muri kiriya gihugu kuko na nubu abantu baturiye aho cyatewe bagikomejue guhura n’ingaruka ndetse bikavugwa ko umukobwa wa Perezida Trump, Ivanka ari we wamugiriye inama yo kucyoherezayo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi abitangaje nyuma yo kuvuguruza amakuru avuga ko ari we woheje se umubyara, Perezida Trump gitera iki gisasu mu gihugu cya Syria cyangije kikanahitana abatari bacye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


