Ivuguruye: Isomwa ry’umwanzuro ku bujurire bwa Urayeneza ryasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwaburaniwemo ubujurire bwa Urayeneza Gérard wabaye Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Gitwe, byari byitezwe ko kuri uyu wa 24 Gashyantare 2022 rutangaza umwanzuro ku bujurire bwe.

Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko isomwa ry’uyu mwanzuro ryari ritegerejwe saa tanu z’amanywa ritakibaye bitewe n’uko umwe mu bagize Inteko y’Abacamanza iburanisha uru rubanza arwaye.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kwimurira iri somwa tariki ya 31 Werurwe 2022.

Urubanza rwa Urayeneza guhera mu rukiko rwisumbuye

Tariki ya 25 Werurwe 2021, urukiko rwisumbuye rwari rwarakatiye Urayeneza igifungo cya burundu, rumaze kumuhamya icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside yakorewe Abatutsi.

Ariko mu bujurire, abatangabuhamya bashinjaga Urayeneza ibi byaha bisubiyeho, basobanura ko bamubeshyeraga babisabwe n’uwitwa Ahobantegeye Charlotte wabahaye indonke zirimo: ibiryo n’inzoga.

Urayeneza wafunzwe muri Kamena 2020 mu iburanisha ryabaye tariki ya 11 Mutarama 2022, yasabye urukiko gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko rwisumbuye, rukamugira umwere nyuma yo kwisubiraho kw’abatangabuhamya bamushinjaga.

Soma inkuru y’iri buranisha https://bwiza.com/?Nyuma-yo-gushinjurwa-na-bamwe-bamushinjaga-Urayeneza-yasabye-kugirwa-umwere

Ariko Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko igihano urukiko rwisumbuye kigumaho, bwemeza ko kwisubiraho kw’abatangabuhamya kwatewe n’uko zbo mu muryango wa Urayeneza babegereye, bagira ibyo babizeza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *