Iyi ni yo kipe narotaga kuzakinira_Bizimana Yannick avuga APR FC

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu Bizimana Yannick, yahishuye ko gukinira ikipe ya APR FC aheruka kwerekezamo byari indoto ze kuva akiri muto.

Ku wa 19 Nyakanga 2020 ni bwo uyu rutahizamu watsinze bitego umunani muri shampiyona ishize ya 2019-20, yerekeje muri APR FC avuye muri Rayon Sports yari amazemo umwaka umwe.

Ari mu bakinnyi ba APR FC bamaze iminsi ine bakora imyitozo, mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino.

Bizimana Yannick avuga ko APR FC ari ikipe nziza, iha abakinnyi bayo buri kimwe, nk’uko yabitangarije urubuga rwa APR FC.

Yagize ati: “APR FC ni ikipe nkuru mu Rwanda kandi ni ikipe nziza ibayeho neza. Bagerageza kuduha buri kimwe, ahubwo tukaba dufite amatsiko yo gutangira shampiyona.”

Yakomeje agira ati: “Mu minsi mike nyimazemo, APR FC ni ikipe yita ku bakinnyi bayo cyane, yaba abayobozi badusura kenshi bakatuganiriza batwumvisha intego z’ikipe, bakaguhamagara kuri telefoni bakubaza uko ubayeho niba ufite ikibazo ngo bagufashe kugikemura, kuko hari igihe watinya guhita ubabwira bitewe n’urwego bariho ariko bo barakwisangira hasi mukaganira kugira ngo ukore imyitozo ushyize umutima hamwe, n’igihe cy’amarushanwa nigitangira uzajye mu kibuga igisigaye ari ugutanga ibyo ufite byose.”

Yunzemo ati: “Umukinnyi wese aba yifuza kubaho gutya, nanjye iyi niyo kipe narotaga kuzakinamo.”

Abajijwe uko yakiriwe, yavuze ko “Abakinnyi banyakiriye neza cyane kuko abenshi muri bo bari basanzwe ari inshuti zanjye nka Lague, Djabel, Mugunga, Nshuti n’abandi harimo na bamwe mu bashya twazanye twari dusanzwe tuziranye byamfashije cyane koroherwa no kwiyumva mu ikipe muri rusange.”

Uyu rutahizamu wazamukiye mu kipe ya AS Muhanga, yanabajijwe uko abona umutoza Mohammed Eradi, ashimangira ko ari umutoza mwiza cyane.

Ati: “Mu minsi mike tumaranye nasanze ari umutoza mwiza cyane, uzi gutoza ku rwego rwo hejuru nkurukije n’abandi bantoje. Itandukaniro kurisobanura biroroshye imyitozo y’aba batoza ihinduka buri munsi kandi ugasanga iragutegura gushaka igisubizo mu gihe cyose waba ugezemo, hano badutoza gukina mu buryo bwinshi butandukanye, agusobanurira ibintu bikomeye mu buryo bworoshye ukabyumva neza bikakorohera kubishyira mu bikorwa.”

Bizimana Yannick yavuze hanze y’ikibuga Adil ari “umutoza ukunda abakinnyi be cyane, agerageza kubitaho uko bishoboka kose, batabonye ibisabwa byose arahinduka mu maso ukabibona na none iyo mwishimye nawe yishimana namwe.”

Yongeyeho ati: “Ni nk’umubyeyi wacu hano, umuntu ukwitaho gutya nawe wiyemeza kumuvunikira kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kumwitura.”

Bizimana Yannick w’imyaka 22 yakuriye muri Giticyinyoni, ayivamo muri 2017 yerekeza muri AS Muhanga yafashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Muhanga yayivuyemo yerekeza muri Rayon Sports, ari na yo yavuyemo asimgira APR FC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *