Screenshot_20251230-083007_1_copy_1000x700

Iyi ntambara turi hafi kuyitsinda: Gen. Makenga

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ihuriro AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, yasabye abayoboke baryo gukomeza kuba mu mwuka w’intambara, abasezeranya ko intambara barwanamo na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari hafi kuyitsinda.

Makenga yatanze iryo sezerano ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza, ubwo ubuyobozi bwa AFC/M23 bwahuriraga n’abayoboke bayo mu ngoro ndangamurage ya Himbi iherereye mu mujyi wa Goma.

Ni inama yitabiriwe n’abayoboke ba AFC/M23 baturutse mu mujyi wa Goma, no muri za Teritwari za Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Walikale na Lubero; ikaba yari igamije kurebera hamwe uko umwaka wa 2025 wagenze.

Makenga yabwiye yababwiye ko intambara AFC/M23 irwana ari bwo igitangira, asaba buri wese kuba mu mwuka wayo.

Ati: “Intambara irakomeje. Ndabibutsa kureka gufata nk’aho mwarangije intambara. Ntimurarangiza intambara, intambara ni bwo igitangira. Buri wese agomba kwifata nk’aho ari mu ntambara, waba uri mu biro cyangwa ahandi, ufate ibyo biro nk’indake urimo.”

Makenga kandi yibukije abayoboke ba AFC/M23 ko mu rugendo barimo rwo kubohora RDC n’abaturage bayo, kwitanga bigomba kuza imbere y’ibindi byose.

Yavuze ko nta yandi mahitamo bafite usibye gukomeza urugendo, mu rwego rwo kubohora abanye-Congo n’igihugu cyabo, asaba buri wese kuba ‘serieux’ no kwitandukanya n’ibikorwa bibi nk’ibikorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bahagurukiye kurwanya.

Gen. Makenga yijeje ko intambara AFC/M23 irwana iri hafi kuyitsinda, ati: “mube mu bihe by’intambara, iyi ntambara turi hafi kuyitsinda”.

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yelubo, yasabye abayoboke ba AFC/M23 kuguma mu mwuka wo kwitanga no kurwanya imigirire mibi, kugira ngo bazatsinde intambara barwana.

Nangaa yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko umwaka utaha wa 2026 uzaba uw’intsinzi, umutekano n’intangiriro yo kongera kubaka igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *