M23 yasubije inyuma FARDC, Wazalendo na FDLR bashakaga kwisubiza Lubaya

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri wasubije inyuma igitero cy’Ingabo za Leta ya RDC n’abarwanyi b’imitwe ya FDLR na Wazalendo bashakaga kwigarurira agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro ka Lubaya. Amasoko ya BWIZA muri Masisi aravuga ko kuri uyu wa Kabiri impande zombi zaramutse zirwanira mu gace ka Gatugunda munsi ya Bukumbiriri, ku muhanda uhuza […]

Prophet Joshua yafunguwe 

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Prophet Joshua n’abandi bantu bari bafunganywe na we, bubategeka kujya bitaba Ubushinjacyaha buri cyumweru no kubahiriza andi mabwiriza bahawe. Uku kurekurwa kwabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2025, nyuma y’iminsi irindwi dosiye yabo imaze ishyikirijwe Ubushinjacyaha. Aba bantu bari baratawe muri yombi ku wa 19 Ukuboza 2025. […]

Khaleda Zia wabaye minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore wa Bangladesh yapfuye ku myaka 80

Khaleda Zia, wabaye minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore wa Bangladesh akaba n’umwanzi ukomeye w’umuyobozi uherutse guhirikwa, Sheikh Hasina, yapfuye ku myaka 80 azize indwara yari amaranye igihe kirekire. Muri Gashyantare, Zia yari afite intego yo kwiyamamariza manda ya gatatu ya minisitiri w’intebe, ubwo iki gihugu kizaba gitora ku nshuro ya mbere abayobozi bashya kuva haba […]

Perezida Kagame yahumurije imiryango y’abasirikare bapfuye barwanira igihugu

Perezida Paul Kagame yahumurije imiryango ifite abayo batakaje ubuzima barwanira igihugu, ayizeza ko igihugu kiri kumwe na yo. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yaraye avugiye mu birori byo gusoza umwaka wa 2025. Perezida Kagame yavuze ko muri uyu mwaka wa 2025 u Rwanda rwageze kuri byinshi ndetse rukaba rwiteze kugera ku bindi nka byo mu […]

RDC: Barasaba ko Gen. Ekenge yahanwa by’intangarugero nyuma yo guhagarikwa

Umuryango w’abaturage urwanya imvugo zibiba urwango (ACLDH) wishimiye ihagarikwa rya General Sylvain Ekenge, wari Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ariko usanga bidahagije. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, itariki ya 29 Ukuboza 2025, Umuvugizi w’umuryango, Gloire Manesa, yamaganye amagambo “avangura” yavuzwe n’umuyobozi mukuru mu gisirikare ku itariki ya 27 Ukuboza […]

Harmonize yambitse impeta Kajala

Nyuma y’iminsi mike Harmonize na Frida Kajala batangaje ko bongeye gusubirana, inkuru yabo yongeye gufata indi ntera, nyuma y’uko uyu muhanzi yambitse Kajala impeta y’urukundo mu muhango wabaye mu ijoro ryakeye, amusaba kuzamubera umugore. Ni igikorwa cyakozwe mu buryo bwihariye kandi bwuje amarangamutima, cyongeye gushimangira ko urukundo rw’aba bombi rwinjiye mu kindi cyiciro. Iyi mpeta […]

U Burusiya burashinja Ukraine kugerageza kurasa ku rugo rwa Putin

U Burusiya ku wa Mbere bwashinje Ukraine kugerageza kugaba igitero ku rugo rwa Perezida Vladimir Putin, burahirira kugisubiza. Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Putin yamubwiye iby’icyo bitero, mu kiganiro cyo kuri telefoni bagiranye mu gitondo cyo ku wa Mbere, ndetse ko byamurakaje cyane. Trump yabwiye abanyamakuru ati: “Kugaba ibitero […]

Hamas yemeje urupfu rwa Abu Obeida wari umuvugizi w’ishami rya gisirikare

Umutwe wa Hamas w’Abanyapalestine wemeje iyicwa ry’Umuvugizi w’ishami ryawo rya gisirikare uzwi ku izina rya ⁠Abu Obeida, na Mohammed Sinwar wahoze ayobora uyu mutwe muri Gaza, bombi baguye mu ntambara yo muri Gaza mu ntangiriro z’uyu mwaka. Mu itangazo rya videwo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, Brigade ya al-Qassam, ishami rya gisirikare rya Hamas, ryemeje […]

Burundi: Amarondo ya nijoro yagizwe itegeko mu bice byegereye u Rwanda

Muri Komini ya Kirundo, ihana imbibi n’u Rwanda mu Ntara ya Butanyerera, mu majyaruguru y’u Burundi, ingamba z’umutekano zafashwe zateje impungenge zikomeye mu baturage. Ku dusozi twinshi duteganye n’Ikiyaga cya Cyohoha n’Umugezi w’Akanyaru, amarondo yagizwe itegeko, ibintu ngo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho ya buri munsi y’abaturage no guteza ibibazo by’uburenganzira bwa muntu. Nk’uko […]

Iyi ntambara turi hafi kuyitsinda: Gen. Makenga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ihuriro AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, yasabye abayoboke baryo gukomeza kuba mu mwuka w’intambara, abasezeranya ko intambara barwanamo na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari hafi kuyitsinda. Makenga yatanze iryo sezerano ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza, ubwo ubuyobozi bwa AFC/M23 bwahuriraga n’abayoboke bayo mu ngoro ndangamurage ya Himbi iherereye […]

Kikwit: Imirwano hagati ya FARDC na Mobondo yaguyemo abagera kuri 20

Nibura abarwanyi 15 ba Mobondo n’abasirikare batanu bo mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) baguye mu mirwano iherutse kubera i Kikwit, mu Ntara ya Kwilu. Kuwa Mbere, itariki ya 29 Ukuboza, igisirikare cyeretse abanyamakuru intwaro n’inyandiko by’abarwanyi ba Mobondo byafashwe. Nk’uko FARDC ibitangaza, ibintu byafashwe birimo imbunda 29 za calibre 12, imbunda […]

Muri ingabo n’inzego z’umutekano nahoze nifuza kugira: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yashimye Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ku bw’ubunyamwuga, ikinyabupfura ndetse n’umusanzu wazo mu kurinda umutekano w’igihugu, azigaragaza nk’ingabo yahoze yifuza kugira. Ni mu butumwa busoza umwaka wa 2025 Umukuru w’Igihugu yageneye Ingabo n’izindi nzego z’umutekano, ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza. Perezida Kagame yashimiye ba Ofisiye, abagabo n’abagore ba RDF […]