Perezida Paul Kagame yashimye Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ku bw’ubunyamwuga, ikinyabupfura ndetse n’umusanzu wazo mu kurinda umutekano w’igihugu, azigaragaza nk’ingabo yahoze yifuza kugira.
Ni mu butumwa busoza umwaka wa 2025 Umukuru w’Igihugu yageneye Ingabo n’izindi nzego z’umutekano, ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza.
Perezida Kagame yashimiye ba Ofisiye, abagabo n’abagore ba RDF n’izindi nzego z’umutekano ku bwo kwitanga kwabo mu kurinda umutekano w’u Rwanda ndetse n’ubusugire bwarwo.
Ati: “Ubwitange n’ubunyamwuga byanyu bikomeje gusigasira indangagaciro z’igihugu cyacu”.
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko mu bihe bikomeye birimo imbogamizi zitandukanye Ingabo z’u Rwanda n’abashinzwe umutekano bakomeje “kuba indashyikirwa haba imbere mu gihugu no mu butumwa bajyamo hanze yacyo.”
Yavuze ko guhora bari maso kwabo byatumye amahoro n’umutekano biboneka imbere mu gihugu, ibyatumye abaturage bakora ibikorwa biteza imbere imibereho yabo nta nkomyi.
Perezida Kagame yanashimye kuba mu butumwa ingabo z’u Rwanda zijyamo mu mahanga zikomeza kubahiriza ibyo igihugu cyiyemeje byo kurinda ubuzima hakoreshejwe ibishoboka byose, birimo n’ubumenyi.
Ati: “Kubera umuhate wanyu u Rwanda rukomeje kugira amahoro n’ituze. Igihugu cyacu cyageze ku iterambere rifatika mu nzego zinyuranye, kandi abaturarwanda bashima uruhare rwanyu, rwabafashije gukora ibikorwa byabo by’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu batuje kandi batekanye.”
Yongeye gushimangira ko Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano muri rusange zigeze ku rwego yahoze azifuzaho, ati: “Nk’uko nabigaragaje mbere, ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano uyu munsi [mfite] ni zo nahoze nifuza kugira. Muri uyu mwaka mwakomeje kujya mbere mu nkingi z’ubumwe, kwihesha agaciro n’imbaraga, mubasha kurinda inyungu z’igihugu mubigiranye indangaciro z’ubunyangamugayo no gukunda igihugu.”
Perezida Kagame yasabye Ingabo z’u Rwanda n’Inzego z’umutekano ko mu mwaka mushya zazakomeza kurangwa n’ubunyangamugayo no kubazwa inshingano kuko ari byo biranga “ingabo zacu”.
Yunzemo ati: “Nimucyo dukomeze tube maso duhangana n’imbogamizi zirushaho gukomera ariko tunakomeza guharanira kugera ku ntego dusangiye yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere kandi rwunze ubumwe.”
Yanashimiye by’umwihariko Ingabo z’u Rwanda n’abashinzwe umutekano bari mu butumwa kure y’imiryango yabo, batazabasha kwishimana na yo mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Ati: “Tuzirikana byimazeyo ubwitange bwanyu n’ubw’imiryango yanyu.”
Kagame kandi yihanganishije ababuze ababo bari mu kazi ko kurinda umutekano w’igihugu, abizeza ko “tuzakomeza kubaba hafi.”


