Khaleda Zia, wabaye minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore wa Bangladesh akaba n’umwanzi ukomeye w’umuyobozi uherutse guhirikwa, Sheikh Hasina, yapfuye ku myaka 80 azize indwara yari amaranye igihe kirekire.
Muri Gashyantare, Zia yari afite intego yo kwiyamamariza manda ya gatatu ya minisitiri w’intebe, ubwo iki gihugu kizaba gitora ku nshuro ya mbere abayobozi bashya kuva haba impinduramatwara yamamaye mu mpera za 2024 yahiritse Hasina ku butegetsi.
Zia winjiye muri politiki nyuma y’iyicwa ry’umugabo we, icyo gihe wari perezida, Ziaur Rahman, yaje kuba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore wa Bangladesh mu 1991.
Umwuga we, waranzwe n’ibihe byo gufungirwa muri gereza no gufungirwa mu rugo, waranzwe n’amakimbirane akaze na Hasina. Yaje guhanagurwaho icyaha cya ruswa kandi yemererwa kujya i Londres kwivuza ari uko Hasina akuwe ku butegetsi.
Ku wa Mbere, abaganga bari bavuze ko Zia “arembye cyane”. Yashyizwe ku byuma bimufasha guhumeka, ariko ntibyashobokaga ko ahabwa ubundi buvuzi yari akeneye ari kuri ibyo byuma bitewe n’imyaka ye ndetse n’ubuzima bubi muri rusange.
Kuri uyu wa Kabiri, ishyaka rya Zia, Bangladesh Nationalist Party (BNP) ryatangaje kuri Facebook riti: “Umuyobozi dukunda ntakiri kumwe natwe. Yadusize saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.”
Igihe inkuru y’urupfu rwe yamenyekanaga nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, imbaga y’abantu yateraniye hanze y’Ibitaro bya Evercare i Dhaka aho Zia yari arwariye.

Nk’umugore w’uwahoze ari Perezida wa Bangladesh, Rahman, Zia ntabwo yigaragazaga cyane iruhande rw’umugabo we wari uzwi cyane. Igihe yicwaga mu ihirikwa ry’ubutegetsi rya gisirikare mu 1981, Zia yinjiye muri politiki akomeza kuyobora ishyaka BNP mu matora ya mbere mu gihugu icyo gihe mu myaka 20.
Manda ye ya kabiri mu 1996, yamaze ibyumweru bike gusa, yanenzwe kuba yarateguye amatora y’uruhande rumwe nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabaga ubuyobozi bw’agateganyo butabogamye, icyemezo inteko ishinga amategeko yemeje mbere y’iseswa.
Zia yagarutse nka minisitiri w’intebe mu 2001, ava ku butegetsi mu Kwakira 2006 mbere y’amatora rusange. Ubuyobozi bwe bwanenzwe cyane kubera ibirego bya ruswa.
Mu myaka 16 ishize, ku butegetsi bw’ishyaka Awami League, Zia yabaye ikimenyetso cy’ingenzi cyo kurwanya ubutegetsi bwa Hasina benshi babonaga ko agenda arushaho kwikubira ububasha.


