Muri Komini ya Kirundo, ihana imbibi n’u Rwanda mu Ntara ya Butanyerera, mu majyaruguru y’u Burundi, ingamba z’umutekano zafashwe zateje impungenge zikomeye mu baturage.
Ku dusozi twinshi duteganye n’Ikiyaga cya Cyohoha n’Umugezi w’Akanyaru, amarondo yagizwe itegeko, ibintu ngo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho ya buri munsi y’abaturage no guteza ibibazo by’uburenganzira bwa muntu.
Nk’uko ubuhamya bwinshi bwakusanyijwe na SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru bubitangaza, aya marondo agenzurwa n’inzego z’ibanze, ku bufatanye n’abahagarariye Imbonerakure, ishami ry’urubyiruko rwa CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi.
Imbonerakure ubwazo zitabira amarondo, hamwe n’abandi bagabo bose bo muri ako karere, akenshi hatitawe ku myaka cyangwa kuba uri muzima. Amarondo akorwa buri joro, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, cyane cyane ku misozi ya Mugendo, Kiri, Gaturanda, na Kigina, muri zone ya Ntega.
Umuturage umwe yagize ati: “Umugabo wese utarageza ku myaka 60 asabwa kugira uruhare, nta kurobanura.”
Amarondo yashishikajwe kuva mu nzego zo hejuru za guverinoma
Izi ngamba z’umutekano zije zisanga imvugo zimaze iminsi zikoreshwa n’abayobozi zikura imitima.
Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, hamwe n’abayobozi benshi bo mu nzego zo hejuru za CNDD-FDD bashishikarije rubanda gukora amarondo nijoro mu gihugu hose.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yigeze kwemeza ku mugaragaro ko u Rwanda rwitegura gutera u Burundi, “nk’uko byagenze muri Congo,” ahamagarira abatuye intara zose kwitegura kurengera igihugu.
U Rwanda ku ruhande rwarwo, nta na rimwe rwigeze rugagaragaza ko rufite umugambi wo gutera cyangwa rwifuza intambara hagati yarwo n’u Burundi.



One Response
Hhhhhhh RDF abandi ngo irondo???