Umuryango w’abaturage urwanya imvugo zibiba urwango (ACLDH) wishimiye ihagarikwa rya General Sylvain Ekenge, wari Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ariko usanga bidahagije. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, itariki ya 29 Ukuboza 2025, Umuvugizi w’umuryango, Gloire Manesa, yamaganye amagambo “avangura” yavuzwe n’umuyobozi mukuru mu gisirikare ku itariki ya 27 Ukuboza kuri RTNC yibasira Abatutsi.
Uyu muryango wizera ko guhagarika uyu muyobozi ku kazi gusa bidahagije. Barahamagarira abayobozi ba gisivili n’igisirikare kumufatira “ibihano by’intangarugero”, cyangwa se agakurikiranwa mu nkiko, kugira ngo hakumirwe imvugo nk’iyo yakoresheje mu gihe umutekano ukomeje kwangirika mu burasirazuba bwa DRC.
Uyu muryango kandi wongeye gushimangira ko wiyemeje kurwanya uburyo bwose bw’imvugo zibiba urwango. Urahamagarira kandi inzego, itangazamakuru, abavuga rikijyana, n’abaturage kugira uruhare mu kwimakaza amahoro arambye ashingiye ku bwubahane, ubutabera mbonezamubano, n’ubumwe.
Kuri uyu wa Mbere ushize, Gen. Major Sylvain Ekenge yahagaritswe ku mirimo ye n’Umugaba Mukuru wa FARDC, ndetse n’umunyamakuru wamuhaye ijambo kuri Radio na Televiziyo by’igihugu na we yahagaritswe ku kazi.
Iki cyemezo gikurikira amagambo yavuze mu kiganiro yatanze mu mpera z’icyumweru gishize kuri Radio na Televiziyo by’igihugu cya Congo (RTNC), yafashwe nk’ivangura ryibasira Abanyekongo b’Abatutsi, aho yasabye abantu bashaka abagore b’Abatutsikazi kuzajya babanza kwitonda.


