Iyicwa rya Gen. Mudacumura ntirikuraho ubutabera ku bo FDLR yahekuye- HRW

Sangiza iyi nkuru

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) utangaza ko iyicwa rya Lt Gen Sylvestre Mudacumura wayoboraga inyeshyamba za FDLR/Foca, ritakuraho ibyaha izi nyeshyamba zishinjwa gukorera ku butaka bwa Congo, birimo ubwicanyi, ubujura, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi.

Gen. Sylvestre Mudacumura yishwe n’ingabo za Congo ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, i Bwito, Teritwari ya  Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru , hamwe n’abandi barwanyi b’uyu mutwe wa FDLR.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati, Lewis Mudge, avuga ko abandi bayobozi ba FDLR basigaye bagomba kuryozwa ibyo ishinjwa.

Yagize ati “Iyicwa rya Mudacumura ntirigomba gusobanura ko abishwe n’imiryango yabo batagomba guhabwa ubutabera. Abayobozi ba FDLR bakiyoboye bagomba gukurikiranwa mu butabera, ababigiriyemo ingaruka bagahabwa ubutabera”.

Mudacumura yari akurikiranyweho, aho muri Congo ibyaha binyuranye birimo gusambanya abagore ku gahato, ubusahuzi, gutwikira abaturage n’ubundi bwoko bunyuranye bw’ibyaha by’ihohotera yakoreye abaturange ba Congo.

Kuva muri 2005 kandi, uyu Sylvestre Mudacumura yari yarashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye byo gukomanyirizwa ku bijyanye n’intwaro.

Muri Nyakanga 2012 na bwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi na rwo rwamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi kubera ibyaha by’intambara rwari rumukurikiranyeho ngo yaba yarakoze hagati ya 2009 na 2010 mu ntara  zombi za Kivu.

HRW igaragaza ko ifite impapuro zigaragaza ko hari abantu basaga 700 b’abasivile bishwe na FDLR mu myaka 200-2010, kandi nyuma y’iyi myaka izi nyeshyamba zikaba zitarigeze zigaharika ibikorwa by’ubwicanyi, gusahura, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi byaha.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *