Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, uri I Davos aho yitabiriye inama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF) yabajije Perezida Felix Tshisekedi impamvu atemera kubahiriza ibyemejwe mu nama za Luanda na Nairobi kandi gukemura ibibazo ku giti cye byaramunaniye .
Ni mu kiganiro cyari cyateguwe n’ikinyamakuru Time mu rwego rw’inama ya World Economic Forum aho Perezida Felix Tshisekedi wari kumwe n’abandi imbere bari bari gusubiza ibibazo bitandukanye babazwaga n’abitabiriye ikiganiro barimo Umuyoboozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi.
Ubwo hatangwaga umwanya ngo abari imbere barimo Tshisekedi babazwe ibibazo, Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, yahagurutse maze amubaza impamvu ubutegetsi bwe nta bushake bufite bwo gufatanya n’abandi bafite ubushake bwo gufasha gihugu cye gushaka igisubizo kirambye cy’ikibazo cy’umutekano kihamaze igihe.
Akamanzi ati “ Ikibazo cyanjye kirabazwa Perezida wa RDC, bwana perezida niba umutekano ari ikibazo gikomeye kuri mwe… iyo muza kuba mufite ubushobozi bwo kugikemura ubwanyu muba mwarabikoze kuva kera. None ndashaka kumenya kuki mudashaka gufatanya mu nzira ya Luanda na Nairobi ngo haboneke igisubizo kirambye kuri icyo kibazo cy’umutekano?”
Clare Akamanzi yakomeje agira ati “ Ndakeka ko igisubizo kiri mu maboko yanyu! Birasaba gusa gukorana n’abiteguye kubafasha gukemura ibibazo byanyu. Ndi uwo mu Rwanda. Kandi twizera twese ko umutekano ari ngombwa ku ishoramari n’ubukerarugendo. Rero mugire uruhare rwanyu mu gushaka igisubizo.”

Mu kumusubiza, Perezida Tshisekedi yongeye gutunga urutoki u Rwanda arushina gufasha umutwe wa M23, yita umutwe w’iterabwoba, ndetse ashinja uyu mutwe kuba waranze kubahiriza nyirantarengwa wari wahawe y’itariki ya 15 Mutarama yo kuba wavuye mu bice byose wigaruriye, agaaragaza ko ai wo udashaka kubahiriza ibyemezo bya Luanda.
Ati “ Niba uri Umunyarwandakazi uzi ko mu Gushyingo habaye ibiganiro byageze ku gusobanura imirongo ngenderwaho mu gusohoka nyine muri icyo kibazo. Iyo nama yabereye muri Angola, Luanda hari ibihugu byose by’umwihariko ibihugu bibiri bireba, ni ukuvuga u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Hemejwe ko imirwano ihagarara no gusubira inyuma k’umutwe wa M23, ufashwa n’u Rwanda, ku itariki ya 25 Ugushyingo uko kugenda kwagombaga gutangira , kandi ku itariki ya 15 Mutarama, ni ukuvuga mu minsi ibiri ishize, twagombaga kubona irangira ry’icyo gikorwa. Menya rero ko madamu, M23, umutwe w’iterabwoba ufashwa n’u Rwanda, ukiri mu bice bimwe wambuye Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Yakomeje agira ati “N’ubwo hari igitutu mpuzamahanga, iri tsinda riracyahari. Bigira nk’abari kuhava, bakora nk’abahimuka, ariko ntibagenda. Bazenguruka hafi aho gusa, bakajya ahandi, kandi baguma mu mijyi bafashe.”
Mu gihe Perezida Tshisekedi atangaza ibi, umutwe wa M23 wo uvuga ko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari yo yanze guhagarika imirwano kandi ikomeje guha intwaro indi mitwe y’inyeshyamba.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka ati: “Perezida Tshisekedi ibi nibyo afite byo kuvuga gusa. Guverinoma ni yo itubahiriza ihagarikwa ry’imirwano, ikomeje kandi guha intwaro imitwe yitwaje intwaro.”



3 Responses
Iyo mugira ubushobozi bwo kugikemura ubwanyu muba mwarabikoze kera – Akamanzi abwira Tshisekedi
Ego uyu mudamu yigabizaga umukongomana abona yamubasha ntabiziko kumagambo arabambere ari nacyo batsindisha m23
Iyo mugira ubushobozi bwo kugikemura ubwanyu muba mwarabikoze kera – Akamanzi abwira Tshisekedi
Ego uyu mudamu yigabizaga umukongomana abona yamubasha ntabiziko kumagambo arabambere ari nacyo batsindisha m23
Iyo mugira ubushobozi bwo kugikemura ubwanyu muba mwarabikoze kera – Akamanzi abwira Tshisekedi
Ntakadusebereze igihugu bacumugani ngo uhiriye munzu ntaho adapfunda imitwe rero yegupfunda imitwe aho abonye ahubwo nashake inzira imukura munzu adashya ye kutugira impamvu nge namaganye imvugo ibeshyera urwanda rwacu ngo dufasha m23 icyo nicyinyoma peeee