Jacky Ivan Minnaert yahawe igeragezwa mbere yo gusinya nk'umutoza mukuru wa Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Umutoza w’umubiligi byavugwaga ko yamaze gusinyira gutoza ikipe ya Rayon Sports Jacky Ivan Minnaert avuga ko atarasinyira iyi kipe kuko hari ibyo imugomba itaramuha gusa akemeza ko ibiganiro byo byabayeho ndetse ko binashoboka ko yayitoza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo  inkuru yabaye kimomo ko uyu mubiligi Ivan Minnaert yamaze gusinyira iyi kipe nk’umutoza mukuru usimbura wa Olivier Karekezi wamaze gusezera kuri aka kazi.
mu magambo ye ubwo yabazwaga ibyo kuba yabaye umutoza wa rayon Sports byemewe yagi ati” Ayo makuru siyo, ntago ndasinya kuko hari ibyo ikipe ya Rayon Sports igomba kumpa itarampa, ibiganiro byo byabayeho kandi hari n’icyizere ko nayisinyira gusa ntibiraba. Bigeze nko kuri 80% igisigaye gusa ni uko bampa ibyo twumvikanye nta kindi. Rayon Sports ni kipe imba ku mutima sinakwanga kuyitoza gusa sindasinya. Oya ibyo sibyo umukino wa Gicumbi wo ntibirimo kuko sinatoza umukino ntateguye byibuze imbere ho amasaha 72.”
Mu ijoro ryo kuwa kuwa mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018 nibwo inkuru yamenyekanye ko uwari umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Olivier Karekezi yamaze gusezera abakinnyi b’iyi kipe ko atazongera kubatoza ndetse yanahise yisubirira ku mugabane w’Uburayi aho umuryango we uherereye gusa ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwaravugaga ko akiri umutoza wayo atarabasezera.
Ivan Minnaert aramutse asinyiye iyi kipe bikaba bitaba ari ku nshuro ya mbere ayijemo kuko yayhizemo muri 2015 aza kugenda aho yaciye no muri Kenya mu ikipe ya Leopards akaza kwirukanwa akaza muri Mukura yo mu Rwanda hari muri 2017, aha naho ntiyahatinze kuko yahise ayivamo ubu akaba agarutse mu Rwanda muri iyi kipe ya Rayon Sports.
Tariki ya 4 Ugushyingo 2017 ni bwo uyu mugabo yavuye muri AS Kaloum agana muri Black Leopards muri Afurika y’Epfo aza kuyivamo muri Gashyantare 2018. Kuri ubu ari mu Rwanda biteganyijwe ko agomba gutangira gutoza Rayon Sports nyuma y’umukino bafitanye na Gicumbi FC i Gicumbi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *