Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo uri mu maboko y’ubutabera yakorewe ibagwa hatatangajwe iryo ari ryo akaba akomeza kuguma mu bitaro aho agomba gukorerwa izindi operations nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru n’ubuyobozi bwa gereza afungiyemo.
Zuma afungiye muri Gereza ya Estcourt aho arimo gukora igihano cy’igifungo cy’amezi 15 yakatiwe azira gusuzugura urukiko. Yajyanwe ku bitaro biri hanze ya gereza ku itariki 06 Kanama, iminsi mikeya mbere y’uko hatangira urubanza rwe kuri dosiye ya ruswa yakomeje gutinza.
Umuvugizi w’iyi gereza, Singabakho Nxumalo mu itangazo ryashyizwe ahagaragara yagize ati “ Bwana Zuma yabazwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 14 Kanama kandi n’izindi nzira zirategerejwe mu minsi iri imbere,”
Ntabwo hatangajwe itariki Zuma ashobora kuzasezererwa mu bitaro, ariko muri Nyakanga yari yasabye urukiko rukuru rw’igihugu guhindura ifungwa rye, avuga ko ari akarengane kandi ko ashobora gupfa aramutse afashwe COVID-19.
Mu cyumweru gishize, urukiko rukuru rwimuriye urubanza rwe rwa ruswa ku ya 9 Nzeri nyuma yo gushyirwa mu bitaro. Ntiharamenyekana neza uko ubuzima bwa Zuma bwifashe, kandi itsinda ry’abanyamategeko ryategetswe n’umucamanza gutanga raporo yo kwa muganga bitarenze ku itariki ya 20 Kanama.


