Nyuma yo kutabasha kwitaba abacamanza bagize Komisiyo ikora iperereza ku manza za ruswa zaranze manda ye, Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, ategerejwe n’inkiko mu Ugushyingo, aho kuri iyi nshuro abacamanza nta mahitamo bamuhaye kuko amatariki yatoranyijwe ataganirwaho.
Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yahamagariwe kuzagera imbere y’abacamanza kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 21 Ugushyingo 2020, amatariki ataganirwaho nk’uko bitangazwa n’urubuga Afrik.com.
Uwahoze ari umukuru w’igihugu, uvuga ko afite ibibazo by’ubuzima, amaze kubura mu maburanisha atandukanye, yabaga agomba kwitabamo komisiyo ishinzwe iperereza ku byaha bya ruswa byakozwe muri manda ze ebyiri kuva mu 2009 kugeza mu 2018.
Jacob Zuma agomba kumvwa n’abacamanza kugira ngo urugero rw’uruhare rwe muri dosiye zitandukanye rumenyekane. Kuri uyu wa mbere, perezida wa komisiyo, Umucamanza Raymond Zondo, yatangaje ko ategerezwa guhamagara Jacob Zuma bitarenze ku ya 9 Ukwakira mu gihe abamwunganira batemeje ko azitabira iburanisha.
Twabibutsa ko ubuyobozi bwa Jacob Zuma bwaranzwe n’amabara menshi afitanye isano n’ibibazo by’amafaranga ku buryo byabaye ngombwa ko ahatira kwegura muri 2018, ndetse na manda ye ya kabiri itarangiye.
Iyi miyoborere ye ikaba yarashyize mu bibazo bikomeye amasosiyete nka South African Airways hamwe n’igihangange mu by’amashanyarazi, Eskom, mu bihe byashize yari ibirango by’ubukungu bw’igihugu, n’ishema ku gihugu.


