Jacob Zuma wari Perezida wa Afurika y’Epfo yeguye

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 14 Gashyantare isize uwari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma yeguye ku mwanya we nyuma y’iminsi yotswa igitutu n’ishyaka rye hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kubera ibyaha ruswa yakekwagaho.
Mu ijambo Zuma yagejeje ku baturage ba Afurika y’Epfo ryaciye kuri Televiziyo y’Igihugu, yagize ati “Nta buzima buzatakara kubera izina ryanjye ndetse na ANC ntizigera icikamo ibice kubera izina ryanjye.”
Yakomeje agira ati “ Nubwo ngiye, nzakomeza gukorera abaturage ba Afurika y’Epfo hamwe na ANC, umuryango nakoreye ntizigama ubuzima bwanjye bwose.”
Bimwe mubyo yashinjwaga harimo no kuba ibyemezo byose byafatwaga muri Guverinoma ye byabaga bihagarikiwe n’inshuti ze mu bucuruzi zakoraga ibishoboka ngo byose bibe mu gushaka kwazo. Aha havugwaga cyane umuryango w’abaherwe bafite inkomoko mu Buhinde uzwi nka Gupta bafite ibikorwa bikomeye birimo inyubako izwi nka Sahara i Johannesburg ibarirwa muri miliyoni 3.4 z’amadolari n’izindi nyinshi i Cape Town.
Ubwegure bwa Zuma buje nyuma y’umunsi umwe atangaje ko atemeranya n’ibyo abayobozi bakuru b’ishyaka ANC bamushinja kuko nta mpamvu n’imwe yatuma yegura.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *