Jacques Nyungura ni umwe mu banyarwanda bagize uruhare rukomeye mu gushinga no gutangiza Itorero Ndate Cultural Troupe ribyina imbyino gakondo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iri torero rigizwe ahanini n’ intore zabyinaga mu matorero akomeye yo mu Rwanda nk’Inganzo Ngali, Indahemuka, Imena,Mashirika ndetse na Ballet National (Urucyerereza).

Mu kiganiro na Bwiza.com, Jacques Nyungura yemeza ko iri torero ayoboye rifite intego yo gukomeza kumenyekanisha umuco nyarwanda mu mahanga no gukomeza kuwukundisha abanyarwanda ndetse no kuwutoza abana bato ari bo ejo hazaza.
Kimwe n’ abandi banyarwanda, J Nyungura yaje gutaha mu Rwanda mu 1994 akomeza kubyina no kubyiga ndetse yongeraho no kuvuza ingoma n’amakondera, byaramukundiye akomereza mu Indahemuka ndetse bituma aba umwe mu batoranyijwe kujya mu Itorero ry’igihugu Urucyerereza mu 1995 batangira kugira ibitaramo ku Isi by’ umwihariko mu Burayi amezi 6.
J. Nyungura akomeje gufasha urubyiruko rwo muri Diaspora kwitabira umuco
Kuri ubu ni we ukuriye urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Atlanta-Geogia, akaba umwe mu bagize uruhare rw’itangira ry’Itorero Ndate Cultural Troupe ribyina kinyarwanda ry’Abanyarwanda baba muri Diaspora ya Amerika, akaba ari we ukuriye itsinda ry’imenyekanishabikorwa (Marketing) muri Ndate Cultural Troupe.
Iri torero rikaba ririmo intore zabyinaga mu matorero akomeye yo mu Rwanda nk’Inganzo Ngali, Indahemuka, Imena,Mashirika ndetse na Ballet National Urucyerereza. Iri torero rifite intego yo gukomeza kumenyekanisha umuco Nyarwanda mu mahanga no gukomeza kuwukundisha Abanyarwanda ndetse no kuwutoza abana bato ari bo ejo hazaza.
Benshi mu banyarwanda baba muri Amerika bakaba bumva akwiriye guhabwa igihembo nk’Umunyarwanda wateje imbere umuco mu mahanga.
J Nyungura yakoranye n’ abahanzi bakomeye
Nyuma yo muri 2000 Jacques yaje gutangira gukorana na Jean Paul Samputu , mu 2002 amufasha gukora intambwe za Nyaruguru, 2003 niwe wateguye imbyino ubwo Samputu yahabwaga igihenbo cya Kora Award muri Afrika y’Epfo. Jacques yakomeje kubana na Samputu muri Ingeli Troupe ayoboye ababyinnyi bari biyigize maze bazunguruka Isi harimo Canada, Uburayi na Leta 42 muri 50 zigize Amerika.

Kuva 2005 akaba yari afitanye amasezerano na agency ishakira abahanzi akazi (booking agency) nk’ umuhanzi wabyinaga, akavuza ingoma ndetse akanacuranga ibicurangisho bya gakondo.
Ibyo byatumye aba umwe mu bahanzi Nyarwanda bagize amahirwe yo gukora ingendo ku isi yerekana umuco Nyarwanda ndetse yanabaye umwe mu banyarwanda bashoboye kwandikwa mu binyamakuru mpuzamahanga nka Washington Post n’ ibindi byinshi.
J. Nyungura intore y’ inararibonye
Jacques Nyungura ni Intore yabigize umwuga igihe kirekire ndetse bimugeza no ku rwego rwo guhura n’ibyamamare bikomeye ku isi. Yatangiye guhamiriza afite imyaka 5 gusa, abyina mu igitaramo cya mbere afite imyaka 8 muri Odeon Palace i Bujumbura.
Mu bitaramo yitabiriye bikomeye harimo icyo bakoreye muri World Culture Open (Lincoln Center), 2004 muri New York, The World Folk Dance Festival cyabereye Mallorca muri Spain muri 2005 ndetse yitabira na The Agrigento Almond Festival muri Sicily muri 2006 .
Mu byamamare Jacques Nyungura yabashije guhura nabyo harimo Oprah Winfrey,Angelina Jolie, Chris Tucker Angela Bassett n’abandi.
Kuva muri 2007, yatangiye kubyina mu maserukiramuco atandukanye, ibiterane na za kaminuza zo muri Amerika, Canada n’Uburayi agamije guteza imbere Umuco mwiza w’U Rwanda akoresheje imbyino, indirimbo, ndetse n’ibicurangisho gakondo birimo inanga, umuduri, ingoma n’amakondera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com
Â


