Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igifungo cy’imyaka ibiri Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ushinzwe amarushanwa, wamamaye mu itangazamakuru ry’imikino, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar.
Ni nyuma yo guhamwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yashinjwaga [na we yaje kwiyemerera ko yagikoze ariko ku nyungu z’igihugu, anagisabira imbabazi].
Iki cyaha Jado Castar yahaniwe gifitanye isano n’ibihano ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball yitabiraga irushanwa nyafurika ryaberaga i Kigali mu kwezi gushize, yafatiwe izira gukinisha abakinnyi bane batujuje ibyangombwa.
Byavuzwe ibyangombwa byahawe aba bakinnyi bakomoka muri Brazil kugira ngo bakinire ikipe y’igihugu byari ibihimbano.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo rwatangaje ko rwataye muri yombi Jado Castar, rumukurikiranyeho iki cyaha, rumufungira kuri sitasiyo ya Kicukiro. Urubanza rwe rwihuse bitewe n’uko yorohereje ubutabera, akemera icyaha rugitangira.



2 Responses
Jado Castar wari Visi Perezida wa FRVB yakatiwe imyaka ibiri
Bitok agukozeho pe iyo atarega wari kuba wifatira ka primuss hanze pôle sana.
Jado Castar wari Visi Perezida wa FRVB yakatiwe imyaka ibiri
Bitok agukozeho pe iyo atarega wari kuba wifatira ka primuss hanze pôle sana.