Umunyamakuru wa siporo, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yemeje ko aherutse gusezera ku nshingano ya Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB.
Mu kiganiro cyabereye kuri B&B FM, Castar yasobanuye ko ku wa 23 Gicurasi 2022 yandikiye Perezida wa FRVB amumenyesha yo avuye mu nshingano.
Yavuze ko atamenyesheje Perezida w’iri shyirahamwe ko ateguye kubera impamvu ze bwite, ahubwo ngo we yamusobanuriye ko yabitewe n’ihungabana yagize yakomoye ku ifungwa rye.
Yagize ati: “Ngarutse ni inshingano numvaga nakomeza rwose ndetse ndanagerageza rwose njya mu nshingano ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ubwo hari amakipe yari agiye gukina hanze ndetse na Gisagara igaruka.
Uburyo naraye iryo joro, ni bwo bwakeye rwose, mbwira umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku wa Kane mubwira igitekerezo cyanjye, mbwira inshuti n’abavandimwe, namwe murimo ko izo nshingano kuzigumamo kwaba ari ukubeshya Abanyarwanda.”
Yakomeje asobanura ko ameze nk’umuntu ufite ihungabana. Ati: “Nsa nk’umuntu wifitiye trauma kandi kujya gukwiza trauma mu mukino twese dukunda ntaho byaba bihuriye. Ni byo nandikiye umuyobozi, ndamubwira nti ‘Nyakubahwa Perezida, nta motivation numva ngifite, nta courage…”
Tariki ya 19 Gicurasi 2022, Castar ari mu bagiye kwakira ikipe ya Gisagara VC yari ivuye muri Tunisia, yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa nyafurika rya Volleyball. Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko ashaka gukomeza gutanga umusanzu we mu guteza imbere uyu mukino.
Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Castar-yatangaje-ko-yari-guhanwa-gatanu-ariko-ikipe-y-igihugu-ya-Volleyball
Gusa yasobanuye ko muri iryo joro, ubwo abandi bishimiraga uyu mwanya ikipe yo mu Rwanda yari yegukanye ku nshuro ya mbere, we yibonaga ari muri gereza.
Ati: “Nagize experience mbi ku wa Gatatu ushize ubwo hari abana bo muri APR na Rwanda Revenue bameze neza, baberewe bagiye gukina, Gisagara irimo iraza, ibonye umudali utari wabaho mu mateka, nabona abantu turi kumwe aho hose narahagiye, abantu barishimye, barimo baraseka, njye uw’abandi nagerageza kwishakamo ibyishimo nkabibura. Nakwibonera aho abandi bashimishijwe na Volleyball, njyewe ngahita nibona niryamiye muri gereza. Iyo ni trauma.”
Jado Castar yatawe muri yombi muri Nzeri 2021, afungirwa muri gereza ya Nyarugenge, afungurwa tariki ya 14 Gicurasi 2022 nyuma yo kurangiza igifungo cy’amezi umunani. Yakurikiranwagaho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, gifitanye isano n’ihagarikwa ry’ikipe y’abagore ya Volleyball yakinishije abakinnyi badafite ibyangombwa.”


