James Sano wari ukurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa WASAC yagizwe umwere

Sangiza iyi nkuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwagize umwere James Sano wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura ry’amazi nyuma akaza gutabwa muri yombi ashinjwa gukoresha nabi umutungo wa leta.
Ni nyuma y’uko uyu Sano atawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda, ubushinjacyaha bugasaba ko aba afunzwe iminsi 30 mu rwego rwo kwiga neza ibyo yaregwaga ndetse bikaza no kubahirizwa.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Sano yashinjwaga gukoresha nabi umutungo wa leta mu kigo yayoboraga cya WASAC harimo no gukodesha inyubako iki kigo cyakoreragamo amafaranga y’umurengera, gutanga binyuranyije n’amategeko isoko ryo kubaka uruganda rw’amazi i Kayenzi mu Karere ka Kamonyi rifite agaciro ka miliyoni 371 Frw n’ibindi gusa guhera mu mizi akaburana ahakana ibyo yaregwaga. Urukiko rwasabye ko ahita arekurwa nyuma yo gusuzuma ibyo aregwa rukemeza ko nta shingiro bifite ndetse ko nta bimenyetso simusiga bimwemeza ibyaha aregwa.
Itamwa Emmanuel, Umuvugizi akaba n’umugenzuzi w’inkiko mu Rwanda, yavuze ko nyuma yo kugirwa umwre, amategeko agena ko uwaregwaga afite uburenganzira bwo guhita arekurwa, bityo ubushinjacyaha bukaba bushobora kujuririra umwanzuro w’urukiko mu gihe butanyuzwe na wo.
James Sano yatorewe kuyoboraWASAC muri Nyakanga 2014 ubwo Ikigo cyari gishinzwe Ingufu, Isuku n’Isukura (EWSA) nyuma kikagabanywamo ibice bibiri byigenga birimo Rwanda Energy Group (REG) na Water and Sanitation Corporation (WASAC).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *