Jamie Varidy ukinira Leicester yabwiwe ko agiye gukorerwa film amera nk’umusazi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe gito ikipe ya Leicester yubatse izina ibifashijwemo na rutahizamu Jamie Varidy, byatumye abwirwa n’umwanditsi wa Filme ukomeye muri USA ko agiye kumukorera Filme izibanda ku bigwi bye amera nk’umusazi.
Jamie-Vardy
Varidy aganira n’itangazamakuru yasobanuye uburyo atiyumvishaga ko hari abo ashobora kubera ikitegererezo muri aki gihe gito Leicester imaze imenyekanye mu irushanwa rya Premier League.
Yagize ati:” sinarinzi ko hari abanyishimira bikomeye mu gihe gito Leicester imaze iyoboye urunde rwa shampiyona ugereranyije n’andi makipe y’ibigugu”
Akomeza avuga ko mu guhura kwe na Adrian Butchart akamwumvisha ko agiye gukora Filme ivuga ku kubuhangage bwe, yakubiswe n’inkuba.
Yagize ati:” akibimbwira namusubirishijemo mubaza niba ari ukuri cyangwa niba yikinira ambwira ko ari ukuri”.
Kugeza ubu Leicester City iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona yo mu Bwongereza, aho Varidy yagize uruhare rw’ibitego19 ikaba irusha amanota 5 Tottenham iyikurikiye.
3031
Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko akomoka mu Bwongereza, yasinye amasezerano muri Leicester muri Gicurasi 2012 akaba yaraguzwe miliyoni 1 y’amayero avuye mu makipe akiriritse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *