Janet Museveni ntiyemera ko u Rwanda rurusha Uganda abagore benshi mu buyobozi

Sangiza iyi nkuru

Umufasha wa perezida wa Uganda, Janet Museveni aremeza ko raporo mpuzamahanga zivuga ku bagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda atari yo kuko we afite imibare ye.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Forbes mu Ukuboza umwaka ushize, Janet Museveni, yabaye nk’uhatwa ibibazo ku kiri gukorwa mu kuzamura uruhare rw’umugore muri sosiyete y’abagande, aho uwamubazaga yamuhaye urugero rw’u Rwanda, maze mu gusubiza akagaragaza ko atishimiye icyo kigereranyo.
Janet Museveni yagize ati: “Yego, dufite purusantaje nini y’abagore muri politiki. Byibuze 33% by’abagize inteko ishinga amategeko ni abagore, naho muri cabinet (muri za minisiteri) ni 35%.”
Yongeyeho ko ariko akurikije ubunini bw’ibihugu, U Rwanda na Uganda, atekereza ko ari bo bafite umubare munini w’abagore b’abayobozi kuri ubu unagereranyije n’abaturage ba Uganda nabo bakomeje kwiyongera.
Yakomeje agira ati: “Ibihugu bito nk’u Rwanda bifite umubare munini mu nteko ishinga amategeko, ariko kubera ko abaturage babo ari bakeya, umubare ntabwo ari munini nko muri Uganda.”
Muri rusange nk’uko bitangazwa na KTPress, Janet Museveni, icyo yavugaga ni uko imibare mpuzamahanga ishyira ibihugu ku rutonde rw’uko birushanwa atari yo. Akaba avuga ko mu badepite 447 Uganda ifite abagore ari 135.
Imibare yo mu 2016 yagaragazaga ko Uganda ifite abaturage miliyoni 42, u Rwanda rufite miliyoni 11,7.
Ariko, inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ifite imyanya 80 abagore ni 52.
Raporo ya World Economic Forum ya 2017 igaragaza ubusumbane bw’igitsina mu myanya y’ubuyobozi ku isi ikaba yarashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere ku isi, igaragaza ko abagore ari 64% mu myanya y’ubuyobozi.
Urebye imibare, inteko ishinga amategeko igizwe n’abadepite 447 abagore ari 33% ntiwayigereranya n’ifite abadepite 80 abagore ari 52.
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *