Jannifer Lopez ashobora kuba atwite ubuheture

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe kinini arikumwe n’umukunzi we, Jannifer Lopez aravugwaho kuba yitegura kubyara undi mwana wa gatatu nyuma y’impanga.
Jnnifer
Bitangajwe ko ateganya kubyara uyu mwana mu gihe umukunzi we Casper Smart bamaranye igihe, avuga ko yakwishima asanze yaramuteye inda y’umuhungu.
Ikinyamakuri Life & Style kivuga ko hari hashize igihe uyu mugabo asaba Lopez ko yamubyarira undi mwana ariko akabitera utwatsi , ariko ngo akimenya ko ashobora kuba atwite yatangiye kumufata nk’Umwamikazi.
Life & Style ivuga ko Casper aha umukunzi we icyo ashatse cyose kabone niyo atakimusabye bitewe n’ibyishimo afite kugeza ubu.
Lopez yatangiye kujya mu rukundo na Casper ahagana mu 2011, nyuma yo gutandukana na legend Marc Anthony nawe bivugwa ko bagiranye ibihe byiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Jannifer Lopez w’imyaka 47 y’amavuko na Casper Smart w’imyaka 29, bavuga ko nyuma yo kwibaruka bazashyingiranwa byemewe n’amategeko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *