Kuri uyu wa kabiri taliki 8 Werurwe 2016 nibwo icyamamare Jason Derulo yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we Daphne Joy basomana ubwo bari bagiye mu biruhuko bari bagiriye muri Mexico.
Bakigera ku mucanga Joy yahise yambara imyenda yo kogana(Bikini) igaragaza ikimero uko cyakabaye, naho Derulo we agaragara yiyambuye igice cyo hejuru ari nako baterana ubuse banasomana.
Aba bakunzi batangaje ko mu gihe gisaga umwaka bari mu rukundo,ari ubwa mbere bagize ibihe byiza nabo ubwabo bakabyiyumvamo ari nabyo byabateye kugira amarangamutima adasanzwe bagasomanira ku karubanda.
Ibindi byamamare byabonye aba bakunzi byatangariye uburyo Jason na Joy bari bahuje urugwiro bemeza ko ari ubwa mbere bagaragaye umwe yitaye ku wundi mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe.
Jason Derulo yinjiye mu rukundo na Daphne nyuma yo gutandukana na Jodan Sparks bakundanye igihe cy’imyaka 3 binavugwa ko batagiranye ibihe byiza nk’ibyo afitanye n’uyu mukunzi we nawe wahoze ari umukunzi wa 50 Cent banabyaranye umwana umaze kugeza imyaka 3.
Amakuru atangazwa na TMZ avuga ko uyu muhanzi n’umukunzi we bahuriye mu mujyi wa London mu rubyiniro bahera ko bemeza ko bagiye gutangira kwinjira mu rukundo ariko babanza kubihisha itangazamakuru kuko byasaga nk’aho Jason Derulo atari yeruye ko yamaze gutandukana na Jordan Sparks.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com









